00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yamuritse umushinga ‘Road Safety’ wo kurwanya impanuka mu muhanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 February 2023 saa 09:30
Yasuwe :

Uruganda rukora Sima mu Rwanda, CIMERWA Plc, rwamuritse ku mugaragaro umushinga ‘Road Safety’ w’imyaka ibiri, uzakora ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane cyane izikorwa n’amakamyo manini atwara imizigo y’uru ruganda.

Ni umushinga wamuritswe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 mu biganiro CIMERWA Plc yahurijemo abashoramari bakorana nayo bafite amakamyo manini atwara imizigo, yaba akorera mu Rwanda cyangwa ayambukiranya imipaka.

Muri iyo myaka ibiri, CIMERWA Plc izaha amahugurwa abashoferi batwara amakamyo manini y’abashoramari bakorana nayo ndetse n’abo bashoramari bagaragarizwe uburyo bwiza bwo gukoresha abo bakozi, n’uko bagomba gukora ubugenzuzi buhoraho bw’ibinyabiziga byabo.

Mugabe Rizah, wari uhagarariye ubuyobozi bwa CIMERWA Plc, yasabye abashoramari bitabiriye ibi biganiro kugira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ati ‘‘Iki gikorwa gihabwe agaciro munagihe n’umwanya n’ubushobozi, twishakemo ubushobozi dufatanye, kugira ngo turwanye impanuka mu muhanda’’.

Mugabe yavuze ko CIMERWA yatangiye uyu mushinga wa ‘Road Safety’, ishaka ko hatagira umuntu n’umwe uburira ubuzima mu mpanuka, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abatwara imizigo y’uru ruganda.

Abashoramari bafite amakamyo manini atwara imizigo ya CIMERWA, basabwe kongera umubare w’abashoferi bakoresha, kuko usanga bafite bake bigatuma bakora bataruhuka bihagije, bigateza impanuka kubera gutwara izo modoka bananiwe cyane.

Umuyobozi wa Rwanda Transorters Association, Ndarubogoye Abdul, yabwiye IGIHE ko abashoramari bafite amakamyo akorera imbere mu gihugu n’ayambukiranya imipaka bagiye gufatanya na CIMERWA, mu kwirinda impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakamyo yabo.

Ati ‘‘Nk’uko CIMERWA yafashe iya mbere kugira ngo idufashe muri iki gikorwa, ni ukucyakira nk’icyacu. Tukumva ko kidufitiye inyungu, kandi kidufasha mu kazi dukora umunsi ku wundi’’.

Hitayezu Emmanuel, umwe mu bashoramari bafitanye imikoranire na CIMERWA avuga ko bagiye gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bamenye uko urugendo rukorwa umushoferi akiva ku ruganda atwaye sima kugeza aho ayijyanye.

Ati ‘‘Akimara gupakira tubasha kumenya ko yapakiye, ariko nyuma y’uko apakiye akomeje urugendo ntabwo tubasha kubimenya, ariko turumva dushaka gushyiramo imbaraga’’.

Habal Amakobe Okema, Impuguke mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, akaba ari na we wakoze ubugenzuzi bw’ibinyabiziga by’abashoramari bakorana na CIMERWA, yagaragaje ko menshi mu makamyo yabo hari ibyo abura.

Ati ‘‘Amakamyo menshi twakoreye ubugenzuzi, afite ikintu kimwe cyangwa bibiri abura, akaba akeneye gushyirwa ku murongo kugira ngo abe ari mu muhanda’’.

Mu Ukwakira 2021, nibwo CIMERWA yatangiye gukurikirana impanuka zo mu muhanda zikorwa n’abashoferi batwara amakamyo manini atwara imizigo y’uru ruganda.

Kuva icyo gihe kugeza muri uyu mwaka, hamaze kuba impanuka 23 zakozwe n’amakamyo atwara imizigo y’urwo ruganda, zaguyemo abantu 10.

Ibi biri mu byatumye CIMERWA yiha intego yo gufatanya na Leta y’u Rwanda by’umwihariko urwego rwa polisi muri gahunda yayo ya ‘Gerayo Amahoro’ ndetse n’izindi, mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ikintu cya mbere cyagaragajwe nk’igiteza impanuka mu muhanda ku bashoferi batwara amakamyo manini atwara imizigo, harimo umunaniro ukabije kubera gukora bataruhuka, kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, n’imyitwarire y’umushoferi ku giti cye ushobora gutwara atanambaye umukandara cyangwa agakora andi makosa.

Ikindi cyagaragajwe ni ubumenyi buke bw’abashoferi, kuko hari abatwara imodoka nini zikorera imizigo kandi badafite ubunararibonye.

Hagaragajwe ko hari abashoferi batwara imodoka bafite kizimyamwoto ariko batazi kuzikoresha, cyangwa bakaba bazifite ariko zidakora, ku buryo iyo modoka ikoze impanuka igafatwa n’inkongi y’umuriro atabasha kuyizimya.

Hanagaragajwe kandi amwe mu makosa akorwa n’abashoramari, aho usanga bashyira igitutu ku bashoferi kugira ngo bihute, bigatuma batwarira ku muvuduko wo hejuru nabyo bikagira uruhare mu mpanuka.

Abashoramari bafite amakamyo ataratangira gukoresha ikoranabuhanga rya GPS basabwe gutangira kurikoresha mu rwego rwo gukurikirana hakamenyekana icyatera impanuka.

Kuva CIMERWA yatangira umushinga wa ‘Road Safety’ , imaze guhugura abashoferi 130 batwara amakamyo yikorera imizigo y’uru ruganda.

Abafite amakamyo atwara sima ya Cimerwa biyemeje gufatanya mu kurwanya impanuka
Habal Amakobe Okema yagaragaje ko umunaniro w'abashoferi uri mu bituma bakora impanuka
Mugabe yasabye abafite amakamyo kuyagenzura no gukurikirana abashoferi
Umuyobozi wa Rwanda Transporters Association, Abdul Ndarubogoye na Mugabe wari uhagarariye Cimerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages