00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cimerwa yasobanuye impamvu yahinduye ibirango bya Sima yayo, igaragaza icyizere cya nyuma ya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2020 saa 11:21
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA PPC, Albert K. Sigei yasobanuye impamvu uru ruganda rwahinduye ibirango bya sima yarwo, avuga ko bigamije gutuma abakiliya bagira amahitamo asesesuye, umuntu akajya agura ubwoko bwa sima bitewe n’icyo agiye kuyikoresha.

Mu minsi ishize nibwo Cimerwa yatangaje ko Sima zimenyerewe ku izina rya Sima Nyarwanda zahinduriwe amazina zihinduka SURECEM, SUREROAD na SUREBUILD, ndetse ziyongeraho n’ubundi bwoko bwa sima bwiswe SUREWALL.

Sigei yasobanuye ko ibicuruzwa bisanzwe by’uru ruganda byavuguruwe bikinjizwa mu rutonde rwa sima za "SURE", nk’uburyo bwo gushyira igorora abakiliya ba CIMERWA.

Ati “Ni ukoroshya no kubongerera amahitamo mu bicuruzwa dufite. Ibi bicuruzwa bijyanye neza n’ibyo abakiliya bakeneye.”

SURE ni urutonde rwa sima zigenda zigenerwa ubwubatsi bwihariye. SUREWALL ni sima yagenewe kubaka inkuta no kubaka amatafari, SURECEM ni sima ikoreshwa byose, SUREROAD ni sima yubaka imihanda naho SUREBUILD ni sima igenewe imishinga iremereye.

SUREWALL ibereye guhuza amatafari no kunoza inkuta, ibintu ngo usanga ari nabyo bitwara sima nyinshi ku cyubakwa. Sigei yavuze ko iyi sima iri ku isoko, ndetse icyagaragaye ni uko abantu bayikunze, kandi ikaba idahenze.

Yagize ati “Urugero ni nka SUREWALL twazanye ishobora gukoresha mu gusiga inkuta cyangwa guhuza amatafari, iri munsi ho nibura 11% mu bijyanye n’ibiciro unarebye nka sima zisanzwe.”

Sigei yavuze ko Cimerwa ifite icyizere nyuma ya Coronavirus ibikorwa bizasubira ku murongo, ndetse uru ruganda rukaba rwarasubukuye ibikorwa byarwo, nyuma y’ihungabana ryabayeho mu minsi ishize kubera amabwiriza yo gukumira iki cyorezo.

Ati “Icyemezo cyo gushyira ku isoko ibicuruzwa byo mu bwoko bwa SURE muri ibi bihe ni urugero rw’uko no mu bihe bikomeye nk’ibi tugomba gukomeza imbere, ariko tunafata ingamba zo kurengera ubuzima bw’abakozi, abafatanyabikorwa na sosiyete muri rusange.”

Segei yavuze ko urebye isoko ryo mu Rwanda, mu buryo abantu bakoresha Sima nibura umuntu abarirwa ibilo 60 ku mwaka, mu gihe hari ibihugu bigeze mu bilo 250.

Nibura ngo mu Rwanda hakenerwa sima igera muri toni ibihumbi 800 ku mwaka, mu gihe Cimerwa imaze kubaka ubushobozi bwo gutangamo 55%.

Yakomeje ati “Turimo gushyiraho gahunda zo kuzamura ubushobozi ngo turenzeho, harimo kurushaho kubyaza umusaruro ubushobozi dufite ariko tunareba mu gihe kiri imbere mu kurushaho gushora imari. Igishimishije ni uko turimo kugenda tubona ishoramari ryinshi riza mu Rwanda, mu gihe kiri imbere turifuza kuba ibikorwa byose byifashisha ibintu bikura hano mu gihugu.”

Albert K. Sigei yavuze ko ukwezi kwa Gicurasi mu mibare ya Cimerwa, mu mpera zako ishobora kuzaba ariko yakozemo umusaruro mwinshi mu mateka yayo.

Yavuze ko impamvu zo kwizera ko nyuma ibihe bigomba kugenda neza nubwo iki cyorezo kitarashira burundu ndetse kikaba cyarahungabanyije ubushobozi bw’abaturage, ari ukubera impamvu zirimo ko u Rwanda rwubatse umusingi uhamye mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Yakomeje ati “Urwego rw’isima ni urwego rukorwa by’igihe kirekire, runasaba imari nyinshi, turimo kuvuga nka miliyoni 50, 100, 200 z’amadolari bitewe n’ibyo ushaka gukora, ntabwo washinga uruganda rwa sima ushaka kubivamo nyuma y’imyaka itanu, urushinga uteganya ko uzaba uhari mu myaka 50, 100. Iyo winjiye mu gihugu uba ubizi ko ugiye gufatanya n’igihugu by’igihe kirekire.”

Ibyo ngo bikajyana n’imishinga minini irimo guteganywa mu Rwanda irimo kubaka Ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibikorwa byo kubaka amashuri mashya birimo gukorwa na Minisiteri y’Uburezi, iby’abikorera n’ibindi.

Mu buryo bw’igihe gito kandi, nabwo ngo hari icyizere urebye uburyo Guverinoma yahanganye n’icyorezo cya COVID-19, ikaba yaranashyizeho gahunda yo gufasha ibikorwa bisanzwe ngo bisubire ku murongo.

Mu mwaka ushize uru ruganda rwungutse miliyari 12 Frw.

Inkuru wasoma: Ibicuruzwa bya CIMERWA byahawe isur...https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibicuruzwa-bya-cimerwa-byahawe-isura-nshya-mu-kongera-amahitamo-y-abaguzi

Umuyobozi wa Cimerwa, Albert K. Sigei, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .