Ikibazo cyo kubura kwa sima ku isoko cyatangiye mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ubwo Cimerwa yatangiraga gusana uruganda rwayo kugira ngo ibashe gukora ihagije.
Kuva icyo gihe sima yabaye ingume mu Rwanda ndetse iranahenda aho hari abacuruzi bagurishaga agafuka kamwe ku bihumbi 12 Frw kavuye kuri 8700 Frw ndetse hari n’aho kageze ku bihumbi 13 Frw.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa Cimerwa bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu Bugarama, Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda Bheki Mtembu, yavuze ko imirimo yo gusana bagiye kuyirangiza.
Yagize ati “Twari turi guhindura imashini zishaje kugira ngo turusheho gukora sima izahaza Abanyarwanda ku buryo ubu dushobora gutunganya toni 500 000. Turateganya ko mu 2020 tuzaba dutunganya toni 600 000 twizera ko zizahaza isoko ry’u Rwanda.”
Bheki avuga ko indi mpamvu yatumye sima ibura cyane ari uko na nke babashaga gukora ibyo bayikoramo ibyinshi byavaga muri Tanzania, icyo gihugu kikaza kwisubiraho.
Yagize ati “Ibyo dukoramo sima biva hanze kandi Tanzania yari yatanze itegeko ko ubutaka bakoramo sima batazongera kujya kubugurira hanze y’igihugu ariko nyuma twaje kwemererwa tujya kubugurira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Rimwe na rimwe imvura yaragwaga imodoka zibukura Mombasa zikahagera zitinze.”
Mtembu yijeje Abanyarwanda ko ibyuma bishya bazanye bifite ubushobozi bwo kongera ingano ya sima ho 15 ku ijana (15%) ku yakorwaga n’uruganda. Ibikorwa byo gusana Uruganda rwa Cimerwa byamaze iminsi 26 bitwara asaga miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika.
Umuyobozi wa Cimerwa yavuze ko bagiye kubanza kwishyura toni zisaga 600 000 za sima abakiliya bari barishyuye mbere, icyo gikorwa ni nacyo gishobora gutwara ibyumweru bitatu.
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibya gasutamo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Alex Mugire, mu kiganiro n’abanyamakuru aherutse kuvuga ko kugabanuka kwa sima kumaze iminsi ku isoko gushobora kuzagira ingaruka ku misoro.
Ati “Sima twakoreshaga cyane ni iya Cimerwa, wenda ku misoro hashobora kubaho kugabanuka. Ntabwo twakwemeza ko bitazagira ingaruka kuko urebye ingano ya sima yajyaga yinjira, yaragabanutse kandi iyo ingano igabanyutse, bigira ingaruka no ku misoro.”
Mbere yo gusana, Cimerwa yari ifite ubushobozi bwo gukora toni za sima zirenga gato ibihumbi 380 ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO