Julius Ndayisaba wari Umunyamabanga wa RMC yirukanwe na Komite Nyobozi y’uru rwego tariki ya 2 Nyakanga 2015 ku mpamvu z’imyitwarire mibi no kutubahiriza inshingano.
Icyo gihe Umuyobozi w’Agateganyo wa RMC yabwiye IGIHE ko bamushinja gusesagura umutungo w’urwego akagirwa inama akinangira, kujya muri hoteli akarya akazana inyemezabwishyu ngo RMC yishyure kandi atari ari mu kazi ahubwo ari muri gahunda ze bwite, kwigomeka no gusuzugura inama y’aba Komiseri, n’ibindi.
Nyuma yo kwirukanwa,Ndayisaba yashyize ahagaragara itangazo rigenewe Abanyamakuru, avuga ko ibyo ubuyobozi bwa RMC bwatangaje nyuma yo kwirukanwa kwe nta kuri bifite ahubwo ari uko atemeranyaga nabwo ku mpamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’amatora no ku byatangajwe nyuma y’ubwegure bwa Fred Muvunyi wayoboraga uru rwego.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Cleophas Barore, uyobora by’agateganyo uru rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2014, yavuze ko ibyo Julius Ndayisaba yatangaje nta shingiro na rito bifite ahubwo ari uburyo bwo kwirwanaho.
Yakomeje avuga ko na mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye, yari yongerewe igihe cy’amezi atatu kugira ngo abe yakwisubiraho kuko mbere byari byagaragaye ko atubahiriza uko bikwiye inshingano ze, yakwirukanwa agahimba impamvu.
Yagize ati “ Kuba avuga ko twamwirukaniye amatora, Ese amatora ni nayo yatumye ajya mu mahoteli gukoresha umutungo w’urwego mu nyungu ze bwite? Ese amatora niyo yatumye asesagura umutungo? Ibyo by’amatora agenda agira urwitwazo nibyo byatumye uyu munsi hari amabwiriza yahabwaga nta yubahirize nko kuba hari igitangazamakuru uyu munsi cyishyuza urwego kandi yari yahawe amabwiriza yo kutagiha icyo nakwita isoko?”
Ku buyobozi bwa Fred Muvunyi icyemezo cyo gusezerera Ndayisaba cyari cyarafashwe
Mu butumwa yageneye itangazamakuru, Julius Ndayisaba yavuze ko indi mpamvu yatumye yirukanwa ari uko atabashije kumvikana n’ubuyobozi buriho ku bisobanuro byatanzwe ku iyegura rya Fred Muvunyi.
Gusa Barore we avuga ko ibi ataribyo kuko na mbere y’uko Fred Muvunyi yegura ku mirimo yo kuyobora RMC, yari yandikiye Julius Ndayisaba amumenyesha ibijyanye n’imyitwarire ye.
Yagize ati “ Oya, ntabwo aribyo kuko no ku gihe cya Fred ubwe, icyemezo cyo kumusezerera cyari cyafashwe aranandikirwa. Ntaho bihuriye. Biriya avuga ni ukwirwanaho […].”
Hari abageregeje gukora inyandiko mpimbano y’amategeko agenga RMC
Cleophas Barore avuga ko inyandiko y’amategeko agenga RMC Ndayisaba avuga itandukanye n’iyo uru rwego rufite rusanzwe rukoresha.
Ati “ Turimo kwibaza aho yavanye icyo yise indi version ya kabiri ya Blueprint kuko ni naho ashingira azana ibintu by’akajagari no kugenda asobanura ibintu mu buryo butari bwo, tukavuga tuti reka tubanze dukurikirane tumenye abihishe inyuma y’uwo mugambi wo gucura indi nyandiko kuko icyo ari n’icyaha gikurikiranwa n’amategeko.”
RMC yanze gutegura amatora hakiri ibibazo
Barore avuga ko banze gutegura amatora mu gihe mu rwego hakirimo ibibazo bitandukanye bikenewe gukosorwa.
Yagize ati “ Twaravuze tuti reka tubanze dukurikirane ni iki cyihishe inyuma y’izi nyandiko mpimbano, tumenye ese aya madeni twishyuzwa yakwishyuzwa ate?, tunarebe kuki uyu munsi ibigo by’itangazamakuru icyo byagombaga gutanga nk’umusanzu wabyo muri uru rwego kitari cyaza n’ibindi birimo kuba mu banyamakuru bagera kuri 700 bagombaga gufata amakarita, hafi icya kabiri aribo bonyine bamaze kuyafata.”
RMC ni urwego rwashyizweho n’abanyamakuru ubwabo ,rufite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo.



















TANGA IGITEKEREZO