00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Club Universitaire’ yahoze isusurutsa abagana Stade Huye, yabaye umusaka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 September 2023 saa 10:49
Yasuwe :

Hafite amateka akomeye kuko hari mu tubari twiyubashye twabayeho mu wahoze ari Umujyi wa Butare utarahindura izina ngo witwe Huye.

Abahagendaga mu myaka itambutse bahavuga imyato ariko kandi bakanagaragaza agahinda kuko ubu itagikora kandi iri mu mujyi rwagati ahegereye Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko Club Universitaire yabayeho mbere ya Jenoside ikaba yaragiyeho igamije guhuza abakozi ba Kaminuza muri icyo gihe, bakica akanyota banaganira ku bumenyi nk’abahuje umwuga.

Umwe muri bo ati “Wasangaga abarimu ba Kaminuza bahasomera agatama ka nimugoroba bakitse imirimo ariko ikanabafasha mu kuticwa n’inyota igihe nta kiraboneka [umushahara]’’.

Akomeza avuga ko aka kabari kakomeje gukora na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kakaza kwegurirwa abikorera.

Uwizeyimana Theogene na we utuye mu mujyi wa Huye wanabaye hafi y’ubuzima bwa Kaminuza, avuga ko ibyo azi kuri Club Universitaire byayigaragazaga nk’ahantu hari hiyubashye mu myaka ishize.

Ati “Abakiliya baho bakundaga kuba ari abarimu ba kaminuza. Baranywaga, bakaganira ku bintu runaka ndetse hari n’igihe haberagamo ibikorwa nko kumurikaubushashatsi, kumurika igitabo wanditse, ibintu nk’ibyo. Wabonaga bitandukanye n’utundi tubari bajyamo bagiye kunywa gusa’’.

Akomeza avuga ko mu myaka yo hambere hajyaga hanaberamo inama zikomeye zifata imyanzuro mu buyobozi bwa Kaminuza icyo gihe ndetse umuyobozi wa Kaminuza yashoboraga no kuhakirira abashyitsi.

Byaje kurangira Club Universitaire ifunze imiryango, akamuri kazimirira mu kabindi

Amakuru twabwiwe n’utarashatse gushyira umwirondoro we hanze, avuga ko Club Universitaire yafunze mu mpera za 2014, bikaba byaratewe n’uko uwahakodeshaga yari afite imanza zo kutishyura ubukode, amashanyarazi n’ibindi.

Ngo mu gihe byari bikiri mu manza nibwo yafunzwe. Mu gihe urubanza rwari rutararangira, uwo wareganaga na Kaminuza yaje kwitaba Imana maze bigendanirako.

“Uyu munsi uyirebye Club Universiataire irababaje. Kandi iyi nzu yaninjizaga amafaranga mu isanduku ya Leta, kuba idakora ni igihombo kigaragara. Kubona ahantu nk’aha hagoswe n’ibihuru birababaje.’’

Abihuriyeho na Mutangana Innocent, umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda na we utuye mu mujyi wa Huye. Avuga ko Club Universitaire itari ikwiye kuba ifunze mu gihe Stade Mpuzamahanga ya Huye bibangikanye isigaye ihorana ibirori.

Ati “kuba uyu munsi Club Universitaire itagikora, ni ikintu navuga ko twasubiyeho inyuma nk’umujyi wa Huye kuko ikintu cyose gitanga ‘ibyishimo’ muri Huye ntigikwiye gusubira inyuma’’.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ari na bwo bureberera iyi nzu bwemera ko gufunga kwayo ari ikibazo ariko hakaba hari gahunda yo kuyivugurura mu mwaka utaha ikongera igafungura.

Nsengiyumva Juvenal ushinzwe inyubako za Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, avuga ko hari igihe bifuje kongera kuyikoresha ariko bikagaragara ko ari imwe mu nyubako za kera zikenewe kuvugururwa.

Avuga ko ingengo y’imari itahise ibonekera igihe ariko vuba aha izavugururwa yongere ikore.

Ati “Nka kaminuza, ikintu cya mbere twitaho ni amasomo. Tumaze iminsi dusana amashuri, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri kuko ari byo by’ibanze bikora ku masomo cyane. Gusa n’ibindi bikorwa bya Kaminuza byose tuba tubizirinaka tukazitirwa n’ingengo y’imari idahagije’’.

Muri Club Universtaire habaye ibigunda
Izi bingaro mu myaka yo hambere ngo zaryoshyaga agatama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages