00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNDP yatangiye iperereza ku buryo abagororwa bambikwamo amapingu

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 21 July 2015 saa 08:00
Yasuwe :

Mu minsi ishize urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko rugiye kwiga ku kibazo cy’amapingu n’uburyo abagororwa batwarwa bayambaye, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yatangaje ko na yo yatangiye iperereza ku kibazo cy’ikoreshwa ryayo (amapingu) mu Rwanda.

Mu kiganiro ngarukagihe iyi Komisiyo CNDP igirana n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2015, umuyobozi w’iyi Komisiyo afatanyije n’abakomiseri bayo bahaye abanyamakuru urubuga rwo kubaza ku ngingo zinyuranye zerekeye iyubahirizwa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Mu ngero zinyuranye zagaragajwe, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko mu bihe binyuraye yagiye yakira ibirego byinshi by’abavuga ko uburenganzira bwabo buhutazwa, hakaba n’ibindi birego bakira bitanzwe n’abo mu miryango y’abahutarizwa uburenganzira.

Nirere Madeleine, Umuyobozi wa CNDP

Mu kubikurikirana, Me Laurent Nkongoli, Komiseri muri iyi Komisiyo, yavuze ko hari bimwe basanga nta burenganzira bwahutajwe, ahubwo amategeko aba yarubahirijwe uko ari, abatayasobanukiwe bakabyitiranya no guhohoterwa kuri bimwe mu burenganzira bwabo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Nirere Madeleine yatangaje ko Komisiyo ikora ibishoboka byose ngo ikurikirane ibyo yagejejweho nk’ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu, kandi ikabikoraho raporo.

Mu bibazo byagaragajwe n’abanyamakuru nk’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo ikibazo cy’abana bato bakoreshwa imirimo y’agahato, hakaba n’abakoreshwa imirimo itabakwiye nk’abacukura mu birombe by’amabuye y’agaciro. Kuri iyi ngingo, Komiseri Karemera yavuze ko basanze aba bana badahamagarwa n’ubuyobozi bw’ibigo bicukura amabuye y’agaciro, si nabwo bubaha akazi.

Yongeyeho ko akenshi baba ari abana bihuruje baje gushaka imibereho, bagatoragura mu mucanga ibisa n’amabuye y’agaciro ngo barebe ko babivanamo indoke.

Havuzwe kandi ku ikoreshwa ry’amapingu ridasobanutse ku mfungwa n’abagororwa, bikaba byaranatumye nta mugorororwa urokoka impanuka iherutse kubera i Karongi kubera guhambiranywa basangiye amapingu.

Habajijwe kandi ikibazo ku ngurane ku butaka, aho abaturage batari bake bakomeje kuvuga ko batanyurwa n’uburyo ubutaka bwabo bufatirwa, cyangwa bagahabwa ingurane y’intica ntikize, itanabafasha kwigondera ahandi ho kuba.

Kuri ibi bibazo byose, hatanzwe ibisubizo bijyanye n’uburyo amategeko abigena, by’umwihariko ku kibazo cy’amapingu abagororwa n’imfungwa basangira bikaba byaranagize ingaruka ikomeye ubwo habaga inkongi y’umuriro i Karongi abari mu modoka bazirikanye babiri babiri ku ipingu rimwe bose bakayihiramo, Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko iri gukora iperereza ngo harebwe niba koko ikoreshwa ry’amapingu mu Rwanda ryubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’amategeko u Rwanda rwashyizeho umukono.

Hagati aho, Ubuyobozi bwa CNDP bwishimiye ko bwakoze ubuvugizi bihagije bukanakurikirana ikibazo cy’abahoraga bafunzwe amasaha yose, kabone n’iyo babaga bari muri Gereza cyangwa se aho baburanishirizwa, ubu bikaba bitagikorwa.

Kuri iyi ngingo, Nirere uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburnganzira bw amuntu yasobanuye neza ko mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’amategeko ntangwa yo kwita ku bagororwa, hari ahagenwa ko Umuntu ashobora gufunganwa ingoyi, iyo hakekwa ko ashobora gutoroka, cyangwa se kubera impamvu z’uburwayi bwemejwe na muganga, (Depression), aho ufunzwe abasha kubuza kwigirira nabi nko kwiyahura, kugirira nabi abandi, kwangiza, Umuyobozi wa Gereza ashobora gutegeka ko afunganwa ingoyi (amapingu).’

Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaboneyeho gusaba abayigana bose guha agaciro ibimenyetso ku byo bayiregera, kuko ari byo biha agaciro ikirego imbere y’amategeko.

[email protected]
Twitter:@intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages