00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNLG nayo yasabye ko BBC ishyikirizwa inkiko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 December 2014 saa 08:19
Yasuwe :

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr John Rutayisire, yatangaje ko filimi mbarankuru ya BBC bise “Rwanda’s Untold Story” ari igikoresho kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ku nyungu za politiki za bamwe.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo Dr Rutayisire yasabye ko BBC yajyanwa mu nkiko ubwo yagezaga ubuhamya bwa CNLG kuri Komisiyo yashyizweho mu kugenzura ibikubiye muri iyo filimi.
Dr Rutayisire yari kumwe na bamwe mu (…)

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr John Rutayisire, yatangaje ko filimi mbarankuru ya BBC bise “Rwanda’s Untold Story” ari igikoresho kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ku nyungu za politiki za bamwe.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo Dr Rutayisire yasabye ko BBC yajyanwa mu nkiko ubwo yagezaga ubuhamya bwa CNLG kuri Komisiyo yashyizweho mu kugenzura ibikubiye muri iyo filimi.

Dr Rutayisire yari kumwe na bamwe mu bayobozi ba CNLG harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Jean de Dieu Mucyo, na Komeseri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu.

Perezida wa CNLG yavuze ko nta kindi iriya filimi igamije uretse “guhungabanya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 20 ishize, aho hari abaterwa ishyari n’ibyo Abanyarwanda bamaze kwigezaho.”

Yasabye iriya komisiyo iyobowe na Martin Ngoga gucukumbura byimbitse bakazagaragariza Abanyarwanda icyihishe inyuma y’itegurwa n’itambutswa ry’iriya filime mbarankuru kuko yuzuye agasuzuguro karenze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, we yatangaje ko iriya filimi “ihakana ikanapfobya Jenoside ku buryo budasubirwaho kandi ikaba ikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mucyo yakomeje agira ati“Filime mbarankuru ya BBC yateguwe ku buryo bugamije kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ihindura abahagaritse Jenoside abicanyi kandi atari ko biri.”

Prof.Jean Pierre Dusingizemungu, Komiseri muri CNLG akaba na Perezida wa Ibuka, we yavuze ko “ibikubiye muri iriya filimi bishinyagurira abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse bikambura icyubahiro abazize Jenoside. Bityo “BBC ikaba ikwiye gushyikirizwa inkiko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Prof. Dusingizemungu yanenze BBC kuba muri iriya filimi yavugaga kuri Jenoside ariko ntiyigera iha ijambo abacitse ku icumu ngo bavuge ibyababayeho, ahubwo ijambo rigahabwa abazwiho guhakana no gupfobya Jenoside.

Kuva filime mbarankuru yiswe “Rwanda’s Untold Story” yatambuka kuri BBC 2 tariki ya 1 Ukwakira, imaze kwamaganwa n’abantu batandukanye harimo abacitse ku icumu, abashakashatsi mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza ndetse n’inzobere mu itangazamakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages