Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi miryango abari bayigize bose bishwe muri Jenoside bazizwa ko ari Abatutsi ku buryo nta muntu n’umwe muri yo washoboye kurokoka.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari 15.593, yari igizwe n’abantu 68.871.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cyagarukaga ku muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana yavuze ko impamvu iyi miryango yazimye ndetse Abatutsi barenga miliyoni bakicwa mu minsi ijana gusa, byatewe n’igihe kinini cyashize ingengabitekerezo yo kwanga abatutsi yigishwa na leta.
Yagize ati “Duhereye mu 1957 handikwa inyandiko yiswe Manifesto y’Abahutu, yaje ari inyandiko yarimo urwango n’ivangura, niyo yashingiweho mu gushyiraho politike yabakandamije mu myaka yakurikiyeho, guhera mu 1957 kugeza mu 1994 urumva ko hari hashize imyaka igera kuri 37 iyo ngengabitekerezo yose yigishwa.”
“Wasangaga yigishwa abana n’abandi, icyo nicyo gisobanuro kibigaragaza, abakora Jenoside bari barinjijwemo urwango rugenewe abatutsi igihe kirekire, hari kandi nk’inyandiko za Gitera kuko atafataga Abatutsi nk’abantu, iteka yabashyiragaho ibitutsi byerekana ko ari babi, akabita ibirura, abanzi, ababisha n’ibindi.”
Dr Bizimana atanga urugero ku nyandiko Gitera yasohoye mu 1959 yise ‘Umunsi mukuru y’ibohorwa ry’Abahutu ku ngoyi y’ubuja bw’Abatutsi mu Rwanda’, muri iyo nyandiko afata Abatutsi akabagerekaho ibitutsi byose bibi, akabwira Abahutu ko bagomba kwikiza Abatutsi kuko ari abanzi babo.
Yakomeje avuga ko umuco wo kudahana na wo wagize uruhare kuko nko mu 1963 hashyizweho itegeko ryavugaga ko abantu bose bakoze ubwicanyi mu 1959 kugeza mu 1962, batagombaga gukurikiranwa.
Ati “Bivuze ko abagize uruhare mu kwica abatutsi mu 1959 bahawe itegeko ribarengera. Ibyo byatumye ubwicanyi bwagiye bukurikiraho barabwitabiraga cyane kubera ko iri tegeko ryari rihari.”
Perezida w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, Gatari Egide, avuga ko iyo hataba Inkotanyi, uwari umututsi wese yari kuzima.
Yagize ati “Iyi niyo mpamvu duha agaciro uyu muhango, ubu turibuka kubera ko tutazimye, njye mfite nka masenge n’umuryango we w’abantu 11 bose barishwe muri Jenoside, uwo niwo wari umugambi wa leta, wasangaga umubyeyi afata abana be akababwira ko batagira aho bajya, bivuze ko bari barabuze icyizere bakumva ko igisigaye ari ugupfa.”
Gatari avuga ko abanyamuryango ba GAERG n’abarokotse Jenoside muri rusange bafite inshingano nyamukuru yo kwibuka.
Yagize ati “Uwatekereje akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi intego nyamukuru yari uko imiryango yabo izima burundu, twe turimo kuvuga inkuru kubera ko twarokotse tukaba twaragize Inkotanyi zigahagarika Jenosde tukaba turiho.”
Agaragaza ko bakoze igikorwa cyo kugerageza kubarura imiryango yazimye mu myaka 12 ishize, kugira ngo hamenyekane amazina y’abari bayigize, aho yari ituye n’ibindi.
Gatari ati “Ikindi ubu turimo kwandika igitabo cyihariye kuri iyo miryango. Ntabwo turashobora kwandika ku bantu bose bari bayigize ariko twahisemo ko haba hari abantu bazaba bahagarariye abandi, niba tuvuze abarimu hakaba hari muntu ubahagarariye. Ubu tumaze guhitamo ibyiciro by’ubuzima bigera kuri 15 ni nabo turimo kwandikaho igitabo.”
Yavuze kandi ko barimo gukora filime mbarankuru ikozwe mu buryo bwa kinyamwuga, mu rwego rwo gusigasira amateka y’abo bantu. Iyi ngo ni imwe mu ntwaro zo guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nitwe gihamya ko Jenoside yabayeho, ukuri kwacu ku mateka yacu ni gihamya gikomeye kizafasha mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Rwabuhungu Anita witabiriye iki kiganiro, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari icyerekana ko jenoside yeteguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bikaba bifasha urubyiruko kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko ababyeyi bagomba kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo itazagira ahandi iba ku Isi yose.
Imyinshi mu miryango yazimye ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371, na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.



















TANGA IGITEKEREZO