00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2017 saa 11:55
Yasuwe :

Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje ko yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gutesha agaciro ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi wahamwe n’icyaha cyo kubeshya akaba anakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyamahanga basaba kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko abanyarwanda basabwa kugaragaza nib anta ruhare urwo ari rwo rwose bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Beatrice Munyenyezi yahakanye ko nta ruhare yigeze agira ubwo yinjiraga muri Amerika mu 1998 nk’uko CNLG yabisobanuye mu kiganiro na RBA.

Nyuma byagaragaye ko akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yahoo yari atuye ahakoreraga interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.

Bikimara kugaragara ko yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka yagejejwe imbere y’ubutabera, urukiko rwa New Hampshire rumukatira igifungo cy’imyaka 10 ari na cyo yajuririye ubwo bujurire bugateshwa agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Jean Damascène Bizimana yatangaje ko icyo cyemezo kijyanye n’ukuri bakaba bacyishimira.

Yagize ati “Buri gihe iyo hafashwe icyemezo cy’ubutabera kijyanye no gukurikiza ukuri biradushimisha tukabigaragaza by’umwihariko ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukurikiza amahame mpuzamahanga mu gukurikirana no guhana abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ku butaka bwabo.”

Biteganyijwe ko Munyenyezi ugomba gukomeza igihano yahawe mbere azira nakirangiza azoherezwa mu Rwanda agakurikiranwaho icya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Jean Damascène Bizimana yavuze ko CNLG yishimira umwanzuro w'ubutabera bwa Amerika wo gutesha agaciro ubujurire bwa Munyenyezi Beatrice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages