00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNLG yasabye abanyamakuru kwandika ku mateka n’ibimenyetso bya Jenoside

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 February 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko abanyamakuru bakwiye kujya bandika inkuru zihagije ku mateka ya jenoside mu Rwanda n’ingengabitekerezo yayo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017, ubwo yagezaga ikiganiro ku banyamakuru n’abanditsi bakuru, bitabiriye amahugurwa ku ruhare rw’Itangazamakuru mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aya mahugurwa yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, MHC, ifatanyije na CNLG na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).

Dr Bizimana yagize ati”Ingengabitekerezo ya Jenoside tubona ubu ngubu, ishingiye mu mateka ya kera, ni uruhererekane rwayo.”

Yakomeje avuga ko udasubiye mu mateka yo mu 1957 na 1959 ngo urebe amagambo yavuzwe na Gitera, udashobora kumva ubukana ingengabitekerezo ya Jenoside yagize mu 1994 n’ubu ngubu.

Ati” Ni ngombwa rero ko mwandika ayo mateka n’ibimenyetso byayo kuko ayo mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni yo asobanura impamvu kuyirwanya bisaba imbaraga, kuko yagiye mu bantu igihe kirekire. Iyo ingengabitekerezo yinjiye mu bantu igihe kirekire, kuyirandura ntabwo bipfa koroha, ariko kuyirandura bisaba kuyigaragaza uko imeze.”

Yanasabye kandi itangazamakuru kujya bandika ku bimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ibikorwa biyipfobya, bikanayihakana bikorerwa mu mahanga.

Abanyamakuru n’abanditsi bakuru bitabiriye aya mahugurwa, basabye ko ibiganiro nk’ibi bitajya bitangwa igihe Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byegereje, ahubwo bakwiye guhoraho ndetse n’abaturage bo hasi bakarushaho kwigishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira itangazamakuru ryongere rigaragarizwe uruhare rwaryo mu bumwe n’ubwiyunge no kubaka ubunyarwanda.

Ati”Muri iki gihe igihugu kiriho kirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itangazamakuru na ryo ntabwo rigomba gusigara inyuma, rigomba gufata iya mbere mu kuyirwanya ndetse no kwigisha Abanyarwanda. Ibi rero ntimwabigeraho mudafite ubumenyi. Ubumenyi ni bwo bwabafasha kwigisha Abanyarwanda ndetse no kugira uruhare mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. ”

Uretse ikiganiro ku ngengabitekerezo ya Jenoside, abitabiriye aya mahugurwa y’umunsi umwe, banaganirijwe ku bumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, igamije komora ibikomere abanyarwanda basigiwe n’amateka buri wese ku rwego rwe.

Mugaga Johnson, Umuyobozi ushinzwe ubumwe, Ndi Umunyarwanda n'ubukangurambaga rusange muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Karegeya Jean Baptiste ukorera Pax Press
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages