00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coach Gael yavuze amasomo yavomye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 11 April 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Umushoramari Coach Gael yasobanuye ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, byasaga n’aho u Rwanda rurangiye, nta cyizere, ariko ubu Abanyarwanda babanye neza kandi bumva ko ejo habo hari mu biganza bizima.

Coach Gael yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangize abamukurikira amasomo yavomye kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasaga n’aho birangiye, ariko ubu Imana yadusubije ubuzima, u Rwanda ni rushya, turiho ndetse tuzabaho neza.”

Coach Gael yavuze ko abanyarwanda bavomye mu mateka ya Jenoside imbaraga zo kwigira no kwiyubaka, binajyana no gushyira imbere ibibahuza kurusha ibibatanya.

Uyu mushoramari kuri we asanga gukunda u Rwanda ariwo musingi w’iterambere. Ati “Imbuto y’urukundo muri twe yarakuze. Twize gukundana nk’Abanyarwanda ndetse dukunda u Rwanda rwatubyaye.”

Mu butumwa bwa Coach Gael yerekana ko amateka mabi yigishije abanyarwanda guha agaciro ikiremwamuntu no kurwanira uburenganzira bw’abari mu kaga.

Coach Gael yashoye imari mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho avuga ko “gutera imbere ntibituruka ku kuba u Rwanda rukungahaye ku mitingo karemano ahubwo igishoro cy’ibitekerezo nicyo kiza imbere.”

Coach Gael yanagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda yerekana ko ikwiriye kuba iya buri wese mu rwego rwo kwirinda amoko.

Gael Karombo uzwi nka Coach Gael, ni umushoramari mu myidagaduro y’u Rwanda akaba ari hafi gutaha inyubako yise Kigali Universe yubatse ku gisenge cy’inyubako yitwa CHIC, iri mu mujyi wa hagati.

Ni we ukurikirana ibikorwa bya Bruce Melodie biciye muri sosiyete yitwa 1:55 AM ltd ibarizwamo abahanzi Element Eleeeh, Ross Kana na Kenny Sol.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages