Ku wa Gatatu, tariki 31 Gicurasi 2023, ni bwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyikirijwe na Cogebanque Plc iyi nkunga, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage bashoboraga kuzagorwa no kubona ubushobozi bwo kwitangira mituweli.
Kugeza ubu Akarere ka Kirehe kageze ku gipimo cya 65% y’abantu bamaze kwishyura mituweli y’umwaka utaha wa 2023/2024.
Cogebanque Plc ivuga ko gutanga iyi nkunga byakozwe mu buryo bwo gushyigikira Leta mu kwita ku batishoboye no kuzuza inshingano za banki zo kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Umuyobozi ukuriye Amashami ya Cogebanque Plc mu Rwanda, Sebagabo Jules, yavuze ko nka banki bashyira imbere gahunda ziteza imbere abaturage.
Yagize ati “Kugira mituweli ni ingenzi ku mibereho myiza, Cogebanque iha agaciro ndetse igaharanira ko abaturage bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi zoroshye kugeraho kandi zihendutse.
Yavuze ko inkunga yo kwishyurira mituweli imiryango yo muri Kirehe ijyanye n’icyerekezo cyo kwimakaza ubuzima bwiza bw’abaturage.
Yakomeje ati “Iyi nkunga igamije kwita ku bakiliya bacu ariko no kwita ku cyateza imbere sosiyete.’’
“Twaje mu Karere ka Kirehe mu gihe nk’iki kuko kari gutera imbere ndetse ni kamwe mu turere dukoreramo. Inkunga nk’iyi ivuze ikintu kinini kuri Cogebanque kuko zimwe muri gahunda n’intego zayo ni uguteza imbere igihugu.’’
Kugira abaturage bafite ubuzima bwiza kandi ngo bizihutisha iterambere ry’Akarere ka Kirehe mu bukungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bishimiye inkunga ya Cogebanque Plc mu gushyigikira imibereho myiza y’abatishoboye.
Yagize ati "Ni igikorwa gikomeye, abantu 1000 ni umubare munini, bivuze ko ari umutekano kuri iyo miryango. Tujya tuvuga ko ufite mituweli aaba afite umutekano wo kwivuza, tuba twirinze cya kibazo cy’abarembera mu rugo n’ibindi. Ni ubufasha bukomeye mu bukangurambaga turimo bwa mituweli, cyane cyane tugeze no kuri 65% by’abantu bamaze kwishyura umwaka utaha."
"Ibi biranadufasha kuko ubundi twageraga kuri 94% mu kwishyura mituweli muri rusange. Ubu turashaka ko nibura 100% by’abaturage bacu bazaba bashobora kuba bafite mituweli, bivuze ko bazaba bafite umutekano, badafite ubwoba bw’uko bashobora kurwara ntibabone ubufasha kubera ko badafite mituweli."
Imibare igaragaza ko Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage ibihumbi 460. Abagera kuri 394.160 ni bo bagomba gutanga mituweli mu gihe abamaze gutanga iy’umwaka utaha wa ari 259.726.
Cogebanque Plc ifite Ishami mu Karere ka Kirehe, ryafunguwe mu 2019. Itanga serivisi zahinduye ubuzima bw’abayigana binyuze mu nguzanyo no kwizigamira.
Iyi banki isanzwe ikorana n’Akarere ka Kirehe mu bikorwa biteza imbere abatishoboye biri mu nzego zitandukanye nk’iz’ubuzima, abikorera, amakoperative n’ibindi.
Cogebanque Plc kuva yatangira gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!