Byagarutsweho ku wa 8 Ukwakira 2022, ubwo iyi banki yifatanyaga n’Umuryango Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA) mu bukangurambaga bwo kwigisha abantu ububi bw’iyi kanseri no kubashishikariza kuyipimisha.
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa babanje gukora imyitozo ngororamubiri nyuma bakora urugendo ruva kuri Green Hills Academy ruzenguruka ku muhanda wo ku Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Inteko Ishinga Amategeko, Kigali Convention Centre kongera kugaruka kuri iri shuri.
Hakurikiyeho ibiganiro byagarutse ku bubi bwa kanseri y'ibere n’abashaka kuyipimisha bahabwa iyo serivisi. Ubusanzwe Ukwakira ni ukwezi kwahariwe kuzirikana ububi bwayo, kuyisuzumisha n'ubukangurambaga.
Iki ni igikorwa gifite akamaro kuko iyi kanseri yibasiye benshi, mu 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko mu bagore bagera kuri miliyoni 2,3 basanganywe kanseri y’ibere, abagera ku bihumbi 685 yarabahitanye.
Mu mpera za 2020 abagore miliyoni 7,8 bari bamaranye imyaka igera kuri itanu kanseri y’ibere byatumaga ari bwo bwoko bwa kanseri bugaragara mu batuye Isi ku gipimo cyo hejuru.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume, yavuze ko iyi banki yahisemo gushyigikira iki gikorwa kuko ubukungu bugera no ku bafite ubuzima bwiza.
Ati “Cogebanque yahisemo gushyigikira iki gikorwa kubera ko twemera ko ubuzima bwiza bugira aho buhuriye n’ubukungu. Ntushobora kwiteza imbere mu bukungu mu gihe cyose ufite ikibazo cy’ubuzima.”
“Ni yo mpamvu kugira ngo dufashe abakiliya n’abakozi bacu twumva y’uko tutagomba kwibagirwa cyangwa kubatererana mu bijyanye no kwita ku buzima, cyane cyane na kanseri ifata imyanya y’amabere.”
Yakomeje yibutsa abakiliya, abakozi n’abandi muri rusange kwitabira kwipimisha kanseri y’ibere kuko iyo yabonywe kare ishobora gukurikiranwa ubuzima bukagenda neza.
Ati “Haguma ubuzima icyo mwakora cyose, icyo wateganya guteramo imbere, gahunda zawe izo dufatanya hamwe na banki ntacyo zamara igihe cyose udafite ubuzima.”
“Ubuzima burakomeye cyo kimwe n’ubukungu ndetse bunarenzeho kuko utabufite ntacyo wageraho. Turabashishikariza kwipimisha kugira ngo ibi byuririzi bifata umubiri bibashe kuvurwa.”
Umuyobozi w’Umuryango BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir, ni umwe mu bakize kanseri y’ibere. Yavuze ko ategura iki gikorwa ngo hatangwe ubutumwa bwibutsa abantu kuyipimisha.
Ati “Urugendo ni urwo kwizihiza ukwezi k’ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere ku Isi yose. Njye ntegura iki gikorwa kuko kubura ubukangurambaga mu Rwanda bituma iyi kanseri izamuka abayirwaye batabizi ntibabashe kwivuza bikarangira bapfuye.”
“Hari ubu bukangurambaga bituma abantu bikunda, bakimenya ndetse bakisuzumisha, bituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’uko indwara ibangiza, iki gikorwa ni icyo kurengera ubuzima.”
Ku ruhande rw’abitabiriye iki gikorwa bavuze ko banejejwe no kuba bakibonetsemo kuko bibafasha kurushaho kumenya amakuru bari bafite kuri iyi ndwara.
Umunyeshuri muri Green Hills Academy, Heta Favour Ssali, yavuze ko yamenye ko n’abagabo bashobora kurwara kanseri y’ibere.
Nsabimana Oda yarwaye kanseri y’ibere abasha kwivuza hakiri kare, yavuze ko ubu bukangurambaga bukwiye kuko butuma abantu bakanguka bakamenya uko bahagaze.
Ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuko Abanyarwanda bazi ko kanseri ari urupfu, ubwo rero birasaba ko babimenya bakamenya ko uwayirwaye ashobora kubaho ni yo mpamvu twafashe ingamba yo kuvuga abantu bagashirika ubwoba bakipimisha kare ngo babeho.”
Imibare y’abarwara kanseri mu Rwanda igenda yiyongera kuko mu 2014 abantu 5900 bayirwaye igera ku bantu 6.044 mu 2020.
Cogebanque yakoze ubu bukangurambaga, yemerewe na Banki Nkuru y’u Rwanda gukorera mu gihugu mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana.
Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (*505# cyangwa Coge mBank), SchoolGEAR, ikarita Smart cash, ikarita ya SafariBus ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
















Ibitekerezo 0