– Cogebanque ni cyo kigo kiri ku isonga mu batanze umusanzu;
– Ni ikigega cyatangiranye umujinya n’akababaro;
– Mu isanduku harimo Miliyoni 800, ayemewe yose ni Miliyari na 300;
– Dukwiye guhora twiteguye kuko hari abakifuza kutujomba ibikwasi;
Nyuma yo gushyikiriza PSF iyo sheki kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, ni bwo , Cogebanque yahise iza ku isonga mu gushyira mu kigega umusanzu munini uturutse mu kigo no mu bakozi.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Cogebanque, Ernest Rwagasana yashimiye urugaga rw’abikorera berekanye ko u Rwanda ari igihugu kitavogerwa ndetse kitajya cyishimira gukorwa mu jisho.
Yagarutse ku mateka y’iki kigega cyavutse nyuma y’icyo yita agasuzuguro k’Abongereza bafashe umuyobozi w’ubutasi w’u Rwanda Gen Karenzi Karake barangiza bagashyiraho amananiza ngo barebe ko u Rwanda rusabiriza.
Ati “Abakozi ba Cogebanque baratekereje bashyira hamwe inkunga yabo ndetse na Banki ishyiraho barafatanya, Abakozi batanze Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atandatu (3 600 000 frw) ndetse na Banki itanga inkunga ya Miliyoni cumi n’eshanu (15 000 000 frw ) biba Miliyoni cumi n’umunani na Magana atandatu (18 600 000 frw).”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Gasamagera Benjamin avuga ko kuba u Rwanda rwarakozwe mu jisho, ari byo byatumye buri munyarwanda atekereza icyo yakora ariko akibaza inzira byanyuramo bityo iki kigega kigatangizwa mu mujinya n’akababaro kenshi.
Ati “Twumvaga ntako tutagize ngo tubane neza na buri wese twumvaga tugeze ahantu tudakwiye gukorerwa ibintu nka biriya…”
Yashimiye iyi Banki ko iri imbere mu bamaze gushyiramo amafaranga menshi ku bufatanye n’abakozi bacyo.
Avuga ko mu mibare imaze kugera mu isanduku ari Miliyoni 800 ariko ayemewe yose kugeza ubu asaga Miliyari imwe na Magana atatu.
Perezida w’inama y’ubugetetsi ya Cogebanque yunze mu ry’Umuyobozi wa PSF, avuga ko iki kigega gikwiye kugumaho kuko kuva aho u Rwanda rwatangiriye kugaragara nk’urufite icyerekezo rwatangiye kugenda rujombwa ibikwasi.
Yagize ati “U Rwanda rushobora kuzazamo n’ibibazo bishobora kurenza ibi iyo turebye tubona tugomba guhora twiteguye….Twifuza ko cyazakomeza kigakora ibya Karake ubundi kigakomeza, ikintu cyaba tukaba tuzi icyo tugomba gukora.”
Ikigega ishema ryacu cyatangiye kuwa 26 Kamena 2015, gitangizwa n’abantu bagera kuri 36 bemera gutanga Miliyoni 120.Kuri ubu byakwiriye hose ndetse bikavugwa ko byarenze ikibazo cya Karake bikajya ku ishema ry’abanyarwanda muri rusange.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO