Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2018.
Azafasha APEX BIOTECH Ltd mu mushinga wo kubaka uruganda rw’imiti mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali. Ufite agaciro ka miliyoni $18.
FAGACE yishingira ingwate ho 50%. Ni umushinga wa mbere mu buvuzi cyinjiyemo kuko kuva mu 2016 cyashyigikiye irimo iy’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse ari izingiro ry’ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati ‘‘Imwe mu mbogamizi ibigo by’umwihariko ibito n’ibiciriritse bifatwa nka moteri y’iterambere bihura nayo mu kubona inguzanyo ni ingwate nziza. Binyuze muri aya masezerano bizabona amafaranga abifasha. Hari imishinga myiza wasangaga ba nyirayo badafite ingwate ihagije. Ubu hazakorwa imishinga yisumbuye kandi bizazamura ubukungu.’’
Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, Minafou Fanta Coulibaly Kone, yavuze ko batewe ishema no gushyigikira umushinga uzita ku buvuzi mu Rwanda.
Yagize ati ‘‘Kuva mu 2017 dufite gahunda yo gushyigikira umushinga mwiza wa banki. Kuri twe ni iby’agaciro gushyigikira ukora ku buzima bw’Abanyarwanda. Hari inyungu ifatika yo kugira uruganda rufasha abaturage kubona imiti biboroheye ndetse bihura na gahunda ya Made in Rwanda.’’
APEX BIOTECH Ltd ihuriweho n’abashoramari b’Abanyarwanda n’abo muri Bangladesh ni yo iri kubaka uruganda rukora imiti.
Umuyobozi wayo, Dr Farouq A. yatangaje ko bahisemo u Rwanda kubera imiyoborere myiza no korohereza ishoramari.
Yagize ati “Imiti yacu yiganjemo izafasha kwirinda indwara zandura n’izitandura. Hazibandwa kuri Malaria, Sida, igituntu, Hepatite, umutima, imirire mibi n’ibindi.’’
Icyiciro cya mbere cyo kubaka Uruganda rwa APEX BIOTECH kizasozwa mu ntangiriro za 2019.
Yagize ati ‘‘Turi kubaka laboratwari izajya isuzumirwamo ubuziranenge bw’imiti ivanwa hanze mu kwirinda ikoreshwa ry’iri ku rwego ruciriritse.’’
Uru ruganda ruzagabanya ingano y’imiti u Rwanda rukura hanze (ingana na 98%), guhaza isoko rya EAC no guhanga imirimo mishya.
Ni urwa kabiri inyuma y’urw’Abanya-Maroc rwa Cooper Pharma.
Mu 2015/2016, u Rwanda rwakoresheje miliyari 74.2 Frw rugura imiti hanze.
Imikoranire hagati ya Cogebanque ikorera mu Rwanda kuva mu 1999 na FAGACE izagera ku yindi mishinga iri mu nyigo. Iki kigega cyavukiye mu Rwanda mu 1977, gikorana n’ibihugu 14.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO