Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Mata 2017, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 11, barimo abasaga 4000 bari bahungiye mu yahoze ari ETO Kicukiro bakaza gutereranwa n’ingabo zari iza Loni (Minuar) maze interahamwe zikajya kubicira ku gasozi ka Nyanza.
Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’aba bakozi rwaturutse muri IPRC Kigali (yahoze ari ETO Kicukiro), rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyizwe indabo ku mva ndetse bunamira imibiri y’inzirakarengane ihashyinguye hanakomereza ijoro ryo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere.
Kayiranga Jean de Dieu warokokeye i Nyanza ya Kicukiro avuye mu mirambo y’ibihumbi byiciwe mu muhanda nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru bavanywe muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye bizeye amakiriro, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokowe n’ingabo za FPR Inkotanyi zamwitayeho, zikamuvura nyuma yo kuraswa n’Interahamwe agakomeretswa ukuguru.
Rwagasana Ernest wari uhagarariye inama y’ubutegetsi ya Cogebanque , yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko iyi banki ari umuryango bityo ko abawugize bakwiye kujya baganira ku mateka ya Jenoside kugira ngo bibafashe kuyirwanya.
Ati “Cogebanque ntabwo ari amafaranga cyangwa inzu gusa, ni abantu. Cogebanque yavutse nyuma ya jenoside ariko irimo abantu bafite amateka. Ayo mateka yanyu ari abayishinze, ari abo mu buyobozi bwayo, ari abakozi, ayo niyo mateka yayo [...] ni byiza ko mugira ubutwari bwo kuganira kuri jenoside kuko nimubiganira neza mukavuga amateka yanyu, mukamagana ibibi byakozwe n’ingengabitekerezo, ni nabwo tuzarwanya neza jenoside.”
Yasabye abakozi b’iyi banki kurushaho kwegerana kugira ngo bafatane mu mugongo no kurenga amateka mabi yaganishije u Rwanda kuri jenoside ahubwo bakimika ubunyarwanda muri bo kurusha amoko yifashishijwe mu gutandukanya abanyarwanda hagamijwe kubaka igihugu bazagiriramo umunezero.
Ntashamaje Gerard wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, yavuze ko ikigamijwe mu kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi igihugu n’abanyarwanda banyuzemo bayakuremo isomo rizabafasha kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Ati “ Kwibuka biduha umwanya wo kwegera abacitse ku icumu tukabafata mu mugongo, tugakora n’ibindi bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka za jenoside. Kwibuka na none ni ngombwa kugira ngo amateka mabi yaranze igihugu cyacu tuyakuremo isomo, twubaka u Rwanda rushya ruzira urwango, umwiryane, ivangura n’amacakubiri.”
Umwe mu bakozi ba Cogebanque , Mucyo Ildephonse, yavuze ko by’umwihariko nk’urubyiruko bakwiye guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ndetse n’uwayizana uwo ari we wese.
Nyampinga w’u Rwanda 2017 akaba na Ambasaderi wa Cogebanque , Iradukunda Elsa, yasabye abanyarwanda kwimika urukundo bakarwanya amacakubiri mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu kibereye buri muturage wacyo.
Igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyakozwe na Cogebanque kiba buri mwaka hagamijwe kuzirikana no gufata mu mugongo ababo basigaye.



















TANGA IGITEKEREZO