Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, ubwo iyi banki yasozaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, banabona umwanya wo gusabana n’abafatanyabikorwa bayo.

Ni icyumweru cyatumye Cogebanque ifata umwanya wo kwegerana n’abakiliya bayo bumva bimwe mu bibazo n’ibyifuzo bafite kugira ngo barusheho kubona serivisi nziza.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira, yavuze ko iki cyumweru gifite umumaro kuko aba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya.

Ati “Iki ni icyumweru twongera kuba dushyize umutima hamwe kuri serivisi tukavugana n’abakiliya, tukumva ibyifuzo batugezaho na bya bindi byari byaratinze byose tukabisubiramo noneho bigatuma tuva muri iki cyumweru dufite ingamba nshyashya.”

Yakomeje ashimira abakozi babo batahwemye gutanga serivisi nziza ndetse abasaba gukomerezaho n’abakiliya babo bagakomeza kubagana.

Ati “Abakozi nimukomereze aho ndabizi ko muhora mwibaza ni igiki twakora gishyashya, ni gute twakora neza kurenzaho kandi murabizi ko turahari igihe cyose mwaduhamagara natwe nk’ubuyobozi kugira ngo tubahe icyo mukeneye kugira ngo mukore neza.”

“Abakiliya bacu niba bishimye rabura n’abandi baze badusange tubafashe ariko cyane cyane ntuheranwe. Serivisi ni ukumva no gutega amatwi twajya inama nimutugane tujye inama.”

Habarugira avuga ko nyuma yo kuganira n’abakiliya babo biyemeje gukomeza kubegera by’umwihariko mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Natwe turashaka uburyo twegera abakiliya bacu si ukongera amashami gusa turashaka no kubasanga n’iwabo mu ruganiriro. Ni yo mpamvu ingufu zashyizwe mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu bagire telefoni.”

“Ingufu zashyizwe mu ba-agents kugira ngo babashe kwegera abakiliya mu nsisiro aho bari no ku masaha banki iba idafunguye. Mboneyeho no gutumira uwifuza wese kuba umu-agent n’udafite ubushobozi dushobora kumuha ubufasha batwegera twiteguye gukorana na bo.”

Umukozi ushinzwe Imitangire ya Serivisi n’Imibanire ya Banki n’Abakiliya, Mukabanana Théonestine, yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya babo no kwishimira ibyagezweho.

Ati “Iki ni igikorwa dutegura mu rwego rwo kugira ngo dusabane n’abakiliya bacu, ni nk’uko umuntu aba afite umwana yakura akamushyingira. Ni ibirori tuba turi mu byishimo byo kwishimira aho tuba tuvuye n’aho tugana buri mwaka.”

Ku ruhande rw’abakiliya bavuze ko iki gikorwa kibanezeza kuko bibereka ko banki ibitayeho nabo bakabona umwanya wo kubabwira ibyo bayifuzaho.

Nkubana Alphonse amaze imyaka irenga 12 akorana na Cogebanque yavuze ko anejejwe no gukorana n’iyi banki kandi ko itanga serivisi ibanyuze.

Ati “Iyi banki natangiranye na yo ntangira ubucuruzi kandi twagiye dukorana neza, gufata uyu mwanya bakaganira n’abakiliya bakababwira ibyo babona byiza ni ibintu dushima cyane.”

Kuva Cogebanque yakwemererwa na Banki Nkuru y’u Rwanda gukorera mu gihugu mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana.

Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (*505# cyangwa Coge mBank), SchoolGEAR, ikarita Smart cash, ikarita ya SafariBus ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi, Cogebanque, yasoje icyumweru cyahariwe abakiliya
Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi, Cogebanque, yasoje icyumweru cyahariwe abakiliya
Abakiliya b'indashyikirwa bahawe ishimwe
Abakiliya b'indashyikirwa bahawe ishimwe
Abakozi ba Cogebanque bari babukereye
Abakozi ba Cogebanque bari babukereye
Umukozi ushinzwe Imitangire ya Serivisi n’Imibanire ya Banki n’Abakiliya muri Cogebanque, Mukabanana Théonestine, yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya bayo
Umukozi ushinzwe Imitangire ya Serivisi n’Imibanire ya Banki n’Abakiliya muri Cogebanque, Mukabanana Théonestine, yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya bayo
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira, yavuze ko iki cyumweru gifite umumaro kuko aba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira, yavuze ko iki cyumweru gifite umumaro kuko aba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abakiliya
Umuyobozi wa Cogebanque, Habarugira Guillaume, yishimira icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya
Umuyobozi wa Cogebanque, Habarugira Guillaume, yishimira icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya
Umutsima wari wateguriwe abafana mu kwishimana na bo
Umutsima wari wateguriwe abafana mu kwishimana na bo