00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yungutse miliyari imwe mu mezi atandatu

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 20 September 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nzeli 2015, Banki ya Cogebanque yagize inteko rusange y’abashoramari aho nyuma y’amezi atandatu y’ibikorwa bisanzwe byayo bagaragarijwe ko kugeza kuri 31 Kamena bari bamaze kunguka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Afrika Philbert avuga ko iyi nama yari mu rwego rwo kwereka aba bashoramari ishusho y’aho Banki igeze n’aho igana kugira ngo bamenye imikorere yayo.

Yagize ati “Twagaragaje ishusho y’umutungo,urwunguko twagize muri uyu mwaka wa 2015 ndetse tunaganira uburyo twakongera ingufu muri Banki; zaba iz’amafaranga,ingufu mu mikorere no gushaka uburyo twateza imbere Banki ndetse n’igihugu muri rusange”

Yakomeje agira ati“Twababwira ko tumaze kugira urwunguko rwa miliyari imwe mu mezi atandatu, kugeza ku ya 31 Kamena 2015 ariko tukaba dufite intego yo kuzunguka miliyari eshatu umwaka wose”

Cogebanque ifite imari shingiro isaga miliyari 13,7 ikaba iri mu maboko y’Abanyarwanda basaga 33. Ubuyobozi bwayo buvuga ko ari Banki ihagaze neza ndetse nta munyamigabane wigeze uyivamo kuva yashingwa ahubwo bagenda bongera imigabane yabo.

Nkuko Afrika Philbert yabisobanuye ubu iyi Banki ifite amashami agera kuri 20 muri Kigali no mu Ntara zitandukanye, ikaba ari Banki iri kugana aheza umunsi ku munsi.

Iyi Banki ifite abakiliya benshi mu gihugu ku buryo imaze kugira amafaranga yabikijwe asaga miliyari 100.

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko kugeza muri Nzeli bumaze kugera kuri Miliyari imwe n’ibice umunani ariko bareba ku muvuduko iriho bagasanga nta kabuza izunguka miliyari eshatu muri uyu mwaka.

Mu minsi yashije uwari umuyobozi mukuru wa Cogebanque, yirukanywe mu gihugu cy’u Rwanda ku mpamvu zasobanuwe ko yakoraga ibinyuranye n’uruhushya yari afite rwo gukorera mu Rwanda, aha umuyobozi w’inama y’ubutegetsi Philbert Afrika yavuze ko banki ya Cogebanque idashingiye ku muyobozi umwe ahubwo ko ari uruhererekane rw’imbaraga n’ibikekerezo by’abakozi bose muri rusange ndetse nabanyamigabane bafatanyije n’abagize inama y’ubutegetsi. Yavuze ko imirimo ya banki ikomeje muri rusange nk’uko bisanzwe.

Aba ni bamwe mu bakorana na Cogebanque bavuze ko bishimira kuba mu muryango mugari wayo
Abanyamigabane ndetse n'abakiliya ba Cogebanque bishimira urwunguko
Abayobozi ba Cogebanque; Philibert Afrika ndetse na Rwagana Ernest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages