Mu rubanza Col. Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd. Sgt Kabayiza François baregwamo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, Byabagamba yavuze ko mu bo baburana harimo n’urukiko.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016,ubwo urukiko rukuru rwa Gisirikare rwakiraga umutangabuhamya Rtd Col Jean Bosco Mulisa ashinja Rtd Brig Gen Rusagara ibyaha bitandukanye birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, gutunga imbunda n’ibindi.
Bigeze nka saa kumi z’umugoroba, Perezida w’Urukiko, Maj.Charles Asiimwe Madudu yasabye ko bakira na Brig Gen Aloys Muganga umaze iminsi ibiri aza mu rukiko agasubirayo adashinje Col Tom Byabagamba.
Ibi byatumye Col Byabagamba asaba ijambo maze avuga ko kuba umuntu umushinja ibihuha yaza iminsi ibiri atari igitangaza , ngo kuko nawe atabara inshuro amaze kuza mu rukiko agataha ataburanye.
Byabagamba yakomeje agaragaza ko amasaha ageze kure, ko baba biriwe ku rukiko ntacyo bashyize mu nda.
Yongeyeho amagambo agira ati “Namwe murabibona kuburana n’umutangabuhamya, ubushinjacyaha n’urukiko si ibintu bikorwa umwanya muto”
Urukiko rwahise rumusaba kugorora imvugo akagaragaza ko yibeshye atari kuburana n’urukiko ahubwo rumuburanisha ndetse rusaba n’umwunganira kuba yamufasha kugorora imvugo.
Umwunganira Me Gatsinzi Valery ntiyemeye kugira icyo abivugaho kuko yavuze ko ubwo bubasha ari ubw’urukiko, gusa ashimangira ko urubanza rukwiye kwimurwa.
Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yahise avuga ko urubanza rukwiye gusubikwa ngo kuko bidakwiye ko urukiko rwaburanisha umuntu utabishaka.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ariko ruvuga ko Col Byabagamba adakwiye kuzongera kuvuga imvugo igaragaza ko aburana narwo.
Hatagize igihinduka , Brig Gen Aloyz Muganga azatangira gushinja Col Byabagamba kuwa 26 Gashyantare 2016.
Col Byabagamba ashinjwa ibyaha bitatu birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO