Col. Tom Byabagamba, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gucyekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko Col. Byabagamba yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu, kuri ubu akaba ari guhatwa ibibazo bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku byaha acyekwaho.
Mu cyumweru dusoje Brig. Gen. Frank Rusagara wavuye ku rugerero na Capt. David Kabuye, batawe muri yombi, umwe kuwa Mbere, undi kuwa Gatatu, bityo Col. Tom Byabagamba akaba abaye umusirikare wa Gatatu utawe muri yombi mu gihe cy’icyumweru kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO