00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Brazzaville: Ambasade y’u Rwanda yahakanye ibyo gutera ubwoba impunzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 April 2017 saa 10:49
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Habyarimana Jean Baptiste yahakanye amakuru yakwirakwijwe ko Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yagize uruhare mu bikorwa byiswe ibyo guhungabanya impunzi z’abanyarwanda zihatuye.

Nubwo ibyo bikorwa bishinjwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bitagaragazwa neza, Umuryango w’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Congo-Brazaville "Dépêches de Brazzaville" washinje ambasade gutegura ibikorwa bigamije guteza umutekano muke mu mpunzi z’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Aba banyeshuri kandi bavuga ko Ambasade yifashisha televiziyo zo muri iki gihugu mu gukwirakwiza amatangazo akura umutima impunzi ziri muri iki gihugu, ibyo Ambasaderi Dr Habyarimana yavuze ko atari byo ahubwo icyo bakoze kigamije kubwira abantu ibyo gukuraho sitati y’ubuhunzi kandi ko byakozwe ku bw’ubwumvikane na UNHCR bityo ngo ntibigamije kubatera ubwoba cyangwa ikindi kintu kibi.

Ibiro ntaramakuru byo muri Afurika yo hagati (Agence d’Information d’Afrique Centrale) bivuga ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Jean Baptiste Habyarimana yavuze ko ambasade ayoboye idafite inyungu n’imwe mu gutera ibibazo abanyarwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Habyarimana yavuze ko ambasade ihari kugira ngo ifashe impunzi z’abanyarwanda ziba muri iki gihugu kimwe n’abandi bahatuye mu buryo busanzwe atari ukubabuza umudendezo.

Ambasaderi Habyarimana atekereza ko iki kibazo gishobora kuba gifitanye isano n’inzira zo gukuraho sitati y’ubuhunzi igenda igana ku musozo[itariki ntarengwa ni 31 Ukuboza 2017].

Uyu muyobozi yavuze ko mu nama yabahuje na guverinoma y’iki gihugu, CNAR na UNHCR, basobanuye neza igihe sitati y’ubuhinzi igomba kurangirira bityo abo bireba bagomba gusaba impapuro zibemerera kuba muri Congo Brazzaville cyangwa bagataha ku bushake.

Uyu mudipolomate avuga ko atangazwa no kuba urubyiruko rushyira mu majwi ambasade mbere yo kumenya neza ibyihishe inyuma y’ibyo babwiwe. Uyu muyobozi yongeyeho ko iperereza ari ryo ryonyine ryagaragaza ukuri kw’ibivugwa.

Ambasaderi Habyarimana yaboneyeho gutangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma bima impunzi inyandiko na pasiporo. Icyo basabwa ni ukubahiriza ambwiriza ya Leta ya Congo na HCR.

Ibi birego bije nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda, ubuyobozi bwo muri Congo Brazzaville na UNHCR bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville batahuka ku bushake.

Muri iyo nama, Minisitiri Mukantabana Seraphine yasabye impunzi ziba muri iki gihugu gutahuka ku bushake kandi ko igihugu cyababyaye cyiteguye kubakira.

Inama yari yabanje yigaga kuri iki kibazo yari yasabye ko haba ubukangurambaga ku gutahuka ku bushake no kuba muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubwo bukangurambaga bureba abahunze hagati ya 1959 na 1998.

Muri Congo Brazzaville hari Abanyarwanda hafi 10,000.

Ambasaderi Habyarimana yavuze ko ambasade itabereyeho guhutaza abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville/Ifoto: AIAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages