Nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye usabiye Leta ya Congo guta muri yombi abasirikare bakuru bakekwaho gufata abagore ku ngufu, mu mpera z’icyumweru gishize abagera kuri 12 batawe muri yombi.
Ibi bibaye nyuma y’ihohoterwa rikabije ryibasiye abagore, ryakozwe na bamwe mu ngabo za Leta ya Congo mu kwezi k’Ugushyingo 2012.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Redpapper gitangaza ko iyo Leta ya Congo itagira icyo ikora kuri iki kibazo, Umuryango w’Abibumbye wari guhita ukura ingabo (MONUSCO) zawo zirimo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Madnoje Mounoubai, umuvugizi w’izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa aganira na Redpapper, yagize ati “Ishami rya MONUSCO rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryakoze iperereza ku gusambanya abagore ku ngufu kwa bamwe mu basirikare ba Congo, kandi ibyavuyemo twabishyikirije Guverinoma ya Congo ndetse n’igisirikare cyayo. Iyo hatagira igikorwa twari guhagarika imibanire yacu n’igisirikare cya Congo Kinshasa.”
Ku itariki 9 Werurwe 2013, ubwo Alexandre Luba Ntambo, Minisitiri w’Ingabo wa Congo yamaraga gukurikirana agasanga abagore barafashwe ku ngufu na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo, yavuze ko hatazabaho kutabahana. Yongeyeho ko hakozwe igenzura hagati y’Ukwakira umwaka ushize na Gashyantare 2013, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe wa M23.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Umuryango Uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) na wo wemeje ko ingabo za Congo zikora ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu.
Uburasirazuba bwa Congo ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo umutekano muke, dore ko kuva umutwe wa M23 watangira kugirana ubushyamirane na Leta ya Congo muri Gicurasi 2012, hafi miliyoni eshatu z’abaturage bamaze kuva mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO