Gahunda ya ‘Connect Rwanda’ni gahunda yo gutanga cyangwa koroherezwa gutunga telefone zigezweho, bikozwe na Leta ndetse no ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho, hagamijwe gufasha Abanyarwanda gutunga telefone zigezweho.
RISA yagaragaje ko abagore bahawe telefone zigezweho binyuze muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ ari 18,374 harimo 8,194 bazihawe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.
Abahawe telefone zigezweho bose mu mwaka ushize muri ubwo buryo bagera kuri 26,599. Ni mu gihe intego ari uko aba bagore bagomba kugera kuri 125,000 mu Gihugu hose.
Iki kigo kandi cyagaragaje ko mu mwaka ushize hongewe uburyo bworohereza abagore gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane telefone zigezweho.
Ni uburyo bwo kubona telefone zigezweho zatanzwe ku bufatanye na Airtel Rwanda, aho umuntu ahabwa telefone akajya yishyura mu byiciro.
Mu cyiciro cy’abagore bahawe amahugurwa ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, muri rusange mu Gihugu hose hamaze guhugurwa abagore bagera kuri 147,852, bavuye kuri 120,000 bari bariho mu mwaka w’ingengengo y’imari wabanjiririje ushize. Ibyo bivuze ko hiyongeyeho abagore barenga ibihumbi 20 bibashyira ku ijanisha rya 58% ry’abamaze guhugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga bose.
Intego ni uko abagore bahugurwa ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bagomba kugera kuri 320,000 mu Gihugu hose.
Umubare w’abagore bahawe akazi ko guhugura abaturage ku gukoresha ikoranabuhanga mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ni 269, bavuye kuri 25 bari barahawe ako kazi mu mwaka wawubanjirije. Abagore bamaze gahabwa ako kazi bagize ijanisha rya 45.21% by’agahawe bose. Intego ni uko abagore bazahabwa ako kazi bagomba kugera kuri 500 mu Gihugu.
Abagore bayobora ingo batunze telefone mu mwaka ushize bageze kuri 67.4% by’ingo zose zitunze telefone, bavuye ku ijanisha rya 54.4% bariho mu mwaka w’ingengo y’imari wabanjirije ushize.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ingo zitunze telefone muri rusange zageze ku ijanisha rya 78.1% by’ingo zose ziri mu Gihugu. Intego ni uko abagore bayoboye ingo babasha gukoresha internet bagera ku ijanisha rya 89% by’ingo zitunze telefone mu Gihugu hose.
RISA yagaragaje kandi ko ingo ziyobowe n’abagore mu mwaka ushize w’ingengo y’imari zabashije kugerwaho na internet yo ku muyoboro mugari zageze kuri 20% by’ingo zose zigerwaho na internet mu Gihugu, zivuye kuri 13% zariho mu mwaka wa 2016/17.
Muri uwo mwaka ushize kandi abagore bashyigikiwe mu gukora imishinga yo guhanga ibishya bageze ku ijanisha rya 31% by’abafashijwe bose, bavuye kuri 13% bariho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17. Ni mu gihe intego ari uko abagore bakora iyo mishinga bagomba kugera ku ijanisha rya 50% by’abakora iyo mishinga bose.
Gahunda y’imyaka itanu Leta yatangiye gushyira mu bikorwa mu 2021 itegenya ko bitarenze mu 2026 u Rwanda ruzaba rumaze kuzaba icyuho kikigaragara mu kubuhiriza uburinganire n’ubwuzuzunye mu ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!