00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COOPED Abanyamurava mu mayobera nyuma yo kwibwa miliyoni 37

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 July 2013 saa 04:58
Yasuwe :

Koperative COOPED Abanyamurava ikorera mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo kwibwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 37 n’uwari umucungamari wayo, yabuze ayo icira n’ayo yamira kugira ngo yishyurwe aya mafaranga.
Kuva mu kwezi kwa mbere 2013, ikigo cy’imari iciriritse COOPED Abanyamurava yagize igihombo cya miliyoni zisaga amafaranga y’u Rwanda 37. Nyuma y’iki gihombo byaje kugaragara ko cyatewe n’umucungamutungo wayo. Nyuma yo kubibazwa akanabyemera umucungamari (…)

Koperative COOPED Abanyamurava ikorera mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo kwibwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 37 n’uwari umucungamari wayo, yabuze ayo icira n’ayo yamira kugira ngo yishyurwe aya mafaranga.

Kuva mu kwezi kwa mbere 2013, ikigo cy’imari iciriritse COOPED Abanyamurava yagize igihombo cya miliyoni zisaga amafaranga y’u Rwanda 37. Nyuma y’iki gihombo byaje kugaragara ko cyatewe n’umucungamutungo wayo. Nyuma yo kubibazwa akanabyemera umucungamari Rukundo François yarafashwe ashyikirizwa ubutabera ku bufatanye bw’Umurenge wa Ndera n’abanyamuryango b’iyi COOPED.

Rukundo yemeye kwishyura aya mafaranga nu gihe cy’imyaka umunani. Gusa ku rundi ruhande umwe mu bayobozi b’iyi koperative bifuza ko bafata inzu abamo igatwezwa cyamunara n’ubwo abona yazavamo nka miliyoni 20, ariko ngo baba bafashe izo ayandi agasigara ayishyura buhoro buhoro.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Rukundo ruzaba tariki ya 8 muri Nzeli 2013, aho akurikiranyweho kwiba amafaranga afatanyije n’abakozi bashinzwe gutanga amafaranga, bakaba baratangaga amafaranga atagize aho yandikwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages