Gusa abasigajwe inyuma n’amatega bo, bakomeje kuguma mu bukene bukabije kubera ko badashobora guhangana n’abandi mu iterambere. Ikindi kibadindiza ni uko badashobora kujya mu nzego zifata ibyemezo nkuko Umuryango w’ababumbyi mu Rwanda, COPORWA ubigaragaza.
Uyu muryango ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abasigajwe inyuma n’amateka, no guharanira ko binjizwa mu buryo butaziguye mu iterambere ry’u Rwanda.
Yvonne Musabyimana uyobora COPORWA yagize ati “mu gihe leta yashyizeho gahunda zo kurandura ubukene mu banyarwanda, ku ruhande rw’abasigajwe inyuma n’amateka usanga bimeze nko kubuhamagara, kuko buri kurushaho kwiyongera.”
Ubuhamya bw’abasigajwe inyuma n’amateka babayeho nabi cyane ni bwinshi. Benshi bavuga ko no kubona icyo kurya inshuro irenze imwe ku munsi bitabashobokera, kandi n’ibyo barya ngo nta ntungamubiri zihagije biba bifite.
Imirimo ya buri munsi abasigajwe inyuma n’amateka bakora yiganjemo kubumba, kugurisha inkwi, guhingira abandi, n’indi igaragara ko iciriritse.
Zimwe mu mpamvu zituma abasigajwe inyuma n’amateka badashobora gutera imbere nk’abandi banyarwanda zirimo guhezwa, ubushobozi buke, kutagira umutungo, no kutagira amafaranga ahagije.
Amateka agaragaza ko benshi mu basigajwe inyuma n’amateka babaga mu mashyamba batunzwe no guhiga n’indi mirimo gakondo. Gusa mu rwego rwo guhanga za parike no kurengera ibidukikije, aba bakuwe mu mashyamba nta ngurane bahawe, bityo bisanga nta butaka bafite.
Mukeshimana Stephanie, wasigajwe inyuma n’amateka, avuga ko ubutaka buto afite munsi y’urugo nta musaruro uhagije wo kumubeshaho bwamuha.
Ati “Akantu mfite munsi y’urugo nta kintu nagakuramo, mpingamo udushyimbo; nsaruramo nk’ibiro bitanu.”
Abasigajwe inyuma n’amateka ntibashyirwa mu nzego za leta zifata ibyemezo, ingingo ifatwa nk’intandaro yo kudatinyuka ngo batere imbere.
Yvonne Musabyimana uyobora COPORWA ati “Abagore bashyiriweho politiki, murabona aho bageze; urubyiruko rwashyiriweho politiki, ababana n’ubumuga bashyiriweho politiki; abo bose muzi impinduka bamaze kugira; n’abasigajwe inyuma n’amateka rero nibashyirirweho politiki, nabo ndabizi neza yuko iyo politiki ishyizweho yazahindura ubuzima bwabo.”
Mu bindi bibazo biteje inkeke ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, birimo guhabwa akato cyane cyane iyo bari gukora imirimo ibyara inyungu bahuriyeho n’abandi nk’ubucuruzi; aha hari abanga kubagurira ibyo bacuruza, bibwira ko biba bifite umwanda, bagahitamo kujya kugurira ahandi.
Mu baturanyi babo kandi, kubatumira mu minsi mikuru nk’ubukwe bisa n’ikizira kuri bo.
Ibi bijyana no gutabarwa igihe bagize ibyago, kuko abaturanye n’abasigajwe inyuma n’amateka batagaragara ku buryo bukwiye mu gihe cy’itabaro.
Gusa hari abavuga ko bi biterwa nuko abasigajwe inyuma n’amateka nabo batajya bifuza kumenyekanisha igihe bazashyingurira umuntu wabo witabye imana, banabikora, bagashyingura nijoro.
Ni iki gikwiye gukorwa?
Umuryango COPORWA uvuga ko nyuma yo kwimura abasigajwe inyuma n’amateka, hari hakwiye kujyaho na gahunda yihariye igamije kubafasha kwisanga no gukorana n’abo basanze mu muryango mugari w’abanyarwanda.
Uyu muryango ni naho uhera unenga abagikoresha imvugo zisebya abasigajwe inyuma n’amateka kuko zituma barushaho kutisanga mu muryango nyarwanda, ukanifuza ko byaba byiza hagiyeho itegeko rihana abakoresha izo mvugo.
Ubusanzwe Leta y’u Rwanda ifite gahunda nyinshi zo gufasha abanyarwanda kugira ubumenyi bwo gupiganwa mu mirimo itandukanye, ariko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka ntibabashije kwiga ngo barangize amashuri, impamvu zishyirwa mu majwi ni inzara, kubura ibikoresho by’ishuri, kubura uwo bareberaho ngo bamenye akamaro k’ishuri, no kunenwa n’abandi banyarwanda.
Muri iki gihe, abasigajwe inyuma n’amateka babashije kurangiza amashuri yisumbuye na kaminuza bangana na 1%, gusa ubu buke bwabo bunatanga umubare muto w’ababasha kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Bamwe mu bize bashobora kugira aho bagera, yaba ari ugushaka akazi, kujya mu buyobozi cyangwa no kwirwanaho mu buryo busanzwe.
Ntirenganya Elysée, umunyabanganshingwabikorwa w’akagari ka Gasagara, mu murenge wa Rusosoro, mu karere ka Gasabo, ubarizwa mu kiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka avuga ko ibyo yagezeho byose abikesha kwiga.
Ati “Byangiriye umumaro kuko mu by’ukuri aho ngeze aha mbikesha kwiga; kuba narabaye umunyabanga Nshingwabikorwa, kuba numva narajijutse mu mutwe , kuba mfite ubuzima bwiza ntacyo nishinja byose ndabikesha kwiga,… mu by’ukuri rero kwiga byangiriye umumaro yaba mu mibereho myiza, ubukungu, n’ibindi.”
Yakomeje ati “Nkirangiza kwiga nabonye akazi mu nzego z’ibanze, nakoze ibizami ndatinyuka ndabitsinda, ndangije mba umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari. Iyo ntaza kwiga sinari kuba ndi umuyobozi. Ababyeyi banjye babayeho neza; ndi no gufasha barumuna banjye kwiga, ubu sinshobora gusabiriza cyangwa ngo mbe nasubira mu mibereho twabagaho mbere.”
Kuri ubu hari abasigajwe inyuma n’amateka bikorera binyuze mu kwibumbira muri koperative nka [Moderne Poterie], igizwe n’abanyamuryango 55. Aba bavuga ko koperative yabafashije guhindura imibereho yabo n’ababakomokaho bagera ku miryango hafi 300.
Hari kandi n’abakomeye ku kubyina bya Kinyarwanda, kuri ubu babikora nk’akazi kabinjiriza amafaranga, ndetse bakavuga ko bibafasha no gutinyuka bakisanga mu bandi.
Mu gihe leta ishishikariza buri wese kugira ubwisungane mu kwivuza, abatishoboye ikabishyurira; hari abasigajwe inyuma n’amateka bisanze batishyurirwa ubwo bwisungane, nyamara bo bumvaga babikwiriye.
Ubushakashatsi bwakozwe na IPAR-Rwanda ifatanyije na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] mu mwaka wa 2012, bwagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka bari 37 000; mu mwaka wa 2018 bageze hafi ku 36 000. Zimwe mu mpamvu zituma bagabanuka aho kwiyongera, ni ubuzima bubi burimo ubukene no kutivuza neza, hakiyongeraho ko bakunze gushyingiranwa hagati yabo.
Nubwo abasigajwe inyuma n’amateka bagifite byinshi byo gukora ngo batere imbere, banemeza ko leta yabakoreye ibyiza byinshi inabafasha mu mibanire n’abandi banyarwanda.
Umuryango COPORWA ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abasigajwe inyuma n’amateka, no guharanira ko binjizwa mu buryo bwuzuye mu iterambere ry’u Rwanda, uvuga ko hari ibintu bimwe na bimwe bikwiye gukorwa kugirango bave mu bukene.
Uyu muryango uvuga ko leta ikwiye kujya yegera, ikanaganiriza abasigajwe inyuma n’amateka, nabo bakagira uruhare mu bibakorerwa.


















TANGA IGITEKEREZO