00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus: Hari kugenzurwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 June 2020 saa 10:40
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) cyatangiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

RMB iherutse gutangaza ko nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa ndetse hanagendewe ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yashyizeho ayihariye agenga abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Ni amabwiriza arimo kugabanya ubucucike bw’abakozi, gushyiraho ingamba zijyanye no gupima abakozi, gushyiraho uburyo bwo gucunga no kwandika amakuru mu bitabo ajyanye n’ingendo zose z’abakozi, kwemerera abakozi gukora mu byiciro no kubaha ibikoresho byose by’ubwirinzi igihe bari mu kazi.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2020 icyo kigo, gihereye muri Kariyeri yitwa ‘Carrière de Milles Collines’ iri mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, cyatangiye gusura kariyeri n’ibirombe by’amabuye y’agaciro aho biri mu gihugu mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Francis Gatare, yashimye uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha abakozi bake bituma bahana intera ya ngombwa, kwambara agapfukamunywa, gupima umuriro abakozi n’undi winjiye aho bakorera no gukaraba intoki.

Yavuze urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye muri rusange rwahungabanye bishingiye ku biciro byo ku isoko mpuzamahanga n’ibikorwa by’ubwubatsi bukoresha ibikorwa na kariyeri byahagaze.

Yashimye uburyo abari muri urwo rwego bari kwitwara mu gukomeza ibikorwa byabo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda avuga ko nubwo nta ruhare rwo guhindura ibyabaye ku isoko mpuzamahanga hari uburyo bwo kubigabanyiriza ubukana.

Ati “Uburyo bwa mbere cyane ku mabuye y’agaciro tuzashyiramo imbaraga zo kuzamura umusaruro, aho igiciro cyagabanutse tukohereza byinshi ku isoko mpuzamahanga. Ariko noneho no kongera agaciro ibyo twoherezaga biri ku cyiciro (grade) cyo hasi tukabyongerera agaciro, ibishobora gukoreshwa mu gihugu cyacu bigakoreshwa mu gihugu cyacu kugeza igihe ku isoko mpuzamahanga bizahinduka.”

Muri iyo kariyeri harimo ibirundo binini bya konkase n’umucanga ku buryo aho byagenewe kurundwa hari gushira.

Umunyamigabane muri Carrière de Milles Collines, Bakunda Shyaka William, yavuze ko bakomeje ibikorwa kandi bizeye ko isoko rizaboneka uko ibikorwa bizakomeza.

Ati “Ubu ngubu twongeye gutangira, ni ugushaka abakiliya nicyo kibazo dufite ubu ngubu. Nta kibazo twihariye ni ikibazo duhuriyeho twese ni ugutegereza ibi bihe tukabinyuramo twese.”

U Rwanda rwari rufite intego yo kwinjiza hagati ya miliyoni 250 na 300 z’amadolari ya Amerika mu 2020 ndetse Gatare Francis avuga ko ntarirarenga iyi ntego igishoboka kugerwaho.

Kugeza ubu nta mubare wa kariyeri zikurwa mu Rwanda gusa RMB yemeza ko zitanga imirimo ku barenga ibihumbi 40 ku mwaka. Muri rusange urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rukoramo abasaga 100 000.

Carrière de Milles Collines yasuwe imaze imyaka ibiri itangiye ibikorwa. Ubucukuzi bwa kariyeri bubarirwamo abacukura amabuye akoreshwa mu bwubatsi, abacukura umucanga, ababumba amatafari, abatunganya sima n’ibindi bikoreshwa ku nzu no mu kubaka imihanda.

Abacukura kariyeri bashimiwe gukoresha imashini n'abakozi bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Guturitsa intambi bikorwa mu bacukura kariyeri ababikora basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga
Kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bizakomereza n'ahandi mu gihugu
Kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bizakomereza n'ahandi mu gihugu
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Francis Gatare (ibumoso), n’Umunyamigabane muri Carrière de Milles Collines, Bakunda Shyaka William
Umwe mu misozi ‘Carrière de Milles Collines’ iherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo icukurwaho amabuye
Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ruri mu zakomorewe kare zifite ibikorwa bitegereje abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages