00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus: Umuryango Plan International Rwanda watanze inkunga y’ibiribwa by’arenga miliyoni 23 Frw

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 April 2020 saa 08:48
Yasuwe :

Umuryango Plan International Rwanda watanze inkunga y’ibiribwa ifite agaciro ka 23 780 000 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kunganira ingamba za Guverinoma zo guhangana na COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Inkunga yatanzwe na Plan International Rwanda igizwe na toni 12 z’ibishyimbo, toni 12 z’umuceri na toni 10 za Kawunga zashyikiriwe Ikigega cy’Igihugu cyo guhunika imyaka kuri uyu wa 14 Mata 2020.

Uwo muryango wagaragaje ko ari icyiciro cya mbere cy’ubufasha bwawo kuri Coronavirus; wanatangaje ko wanatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw azakoreshwa mu bukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Umuryango wita ku Buzima, SFH Rwanda.

Kubera ko Coronavirus izakora ku buzima bw’abatishoboye cyane abakobwa, Umuryango Plan International Rwanda uzafasha abangavu ubaha ibikoresho by’isuku bizatwara miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo bikoresho bizatangwa mu Turere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo no mu nkambi esheshatu usanzwe ukoreramo.

Plan International Rwanda yavuze ko izakomeza kunganira ingamba za Leta mu guhangana na Coronavirus ufasha abatishoboye n’abana by’umwihariko ab’abakobwa.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, William Mutero, yagize ati “Tuzibanda ku bukangurambaga dutanga amakuru ku buzima, duha abaturage ibikoresho byatuma ayo makuru abageraho n’ibikoresho by’isuku kugira ngo uburenganzira n’ibyangombwa nkenerwa ku mukobwa n’umugore biboneke.”

Kugira ngo ibyo bishoboke, Plan International Rwanda izatanga ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa n’indangururamajwi bifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa mu Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru no mu nkambi esheshatu zo mu Rwanda

Kugira ngo ibyo bishoboke, Plan International Rwanda izatanga ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa n’indangururamajwi zifite agaciro k’arenga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zizatangwa mu Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru no mu nkambi esheshatu zo mu Rwanda.

Ati “Iki ni icyiciro cya mbere cy’ubufasha bwacu mu gihe tugikurikiranye uko ibintu bigenda n’amabwiriza ya Guverinoma kuri COVID-19.”

Icyiciro cya mbere cyose kizatwara 84 580 000 Frw. Plan International Rwanda, ikorera mu Rwanda kuva mu 2007 aho ibarizwa mu turere 14 no mu nkambi esheshatu mu gihugu, itangaza ko yizeye ko umuhate w’u Rwanda n’ingamba za Guverinoma mu kurwanya COVID-19 bizatuma ubuzima bugaruka nk’ibisanzwe vuba.

Inkunga yatanzwe na Plan International Rwanda irimo toni 10 za Kawunga
Umuryango Plan International Rwanda watanze inkunga y’ibiribwa by’arenga miliyoni 23 Frw mu gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus
Mu biribwa byatanzwe harimo toni 12 z'ibishyimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .