Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa ku wa 1 Gicurasi buri mwaka ugiye gusanga hari abakozi badafite imirimo kubera Coronavirus. Benshi amasezerano yabo yasubitswe hashingiwe gusa ko hari icyorezo cya Covid-19 hatitawe ku burenganzira bw’abakozi.
Mu butumwa bugenewe abakozi n’abakoresha COTRAF yashyize hanze yavuze ko yababajwe n’abakoresha bari basanzwe batubahiriza inshingano zabo bakitwaza Coronavirus bagasubika amasezerano y’abakozi babo.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Cotraf, Ntakiyimana François rigita riti “Ikibabaje muri ibyo ni uko hari abikinze mu kiza [coronavirus], maze bagasubika amasezerano y’abakozi, basanzwe batubahiriza inshingano zabo, nko kudahemba abakozi imishahara yabo, kubateganyiriza n’ibindi.”
Cotraf yashimiye abakoresha bakomeje amasezerano n’abakozi babo n’abagize ibyemezo bafata binyuze mu biganiro n’abafashe icyo kiza nk’uburyo bwo gutsura umubano n’abakozi babo.
Itangazo rikomeza rigira riti “Turashima kandi abakoresha babonye ko iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 , ari wo mwanya ukwiye wo gushyira hamwe n’abakozi babo, bagashyigikirana ku cyarengera nyungu z’abakozi n’abakoresha, kuko uko gushyira hamwe ariyo mvano izatuma abakozi bitanga kurushaho mu gihe bazaba basubiye mu kazi.”
Yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kurushaho gukangurira abakoresha gushyira imbere ibiganiro, hirindwa imanza zazabaho nyuma ya covid-19.
Kugira ngo, ubukungu bw’igihugu buzazanzamuke vuba, Cotraf isanga Leta yazatera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse, ariko hakibandwa ku bitarasezereye abakozi cyangwa ngo bigabanye umushahara wabo.
Muri ibi bihe bya Coronavirus, Cotraf yasabye ibigo kugurira abakozi imyambaro n’ubundi buryo bwo kwirinda, aho kubategeka kubyigurira.
– Ibibazo abakozi basanzwe bahura nabyo mu kazi
Mu bibazo abakozi basanzwe bahura nabyo mu kazi, iyo mpuzamasendika yasabye Leta kwitaho birimo; abakozi babuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo binyuze mu masendika bihitiyemo na ba rwiyemezamirimo bambura abakozi bakoresheje mu masoko batsindiye arimo n’aya leta.
Itangazo rivuga ko “Bikaba bitumvikana uburyo umukozi akorera rwiyemezamirimo wahawe isoko na Leta rikarangira, rwiyemezamirimo akishyurwa, Leta igahabwa igikorwa cyayo, abakozi n’abacuruzi batanze ibikoresho bagasigara mu bukene.”
Kugeza ubu hari abubatse Ikigo Nderabuzima cya Ngarama mu Karere ka Gatsibo mu 2016, batarahembwa n’abacuruzi batanze ibikoresho byo kucyubaka batarishyurwa.
Hari kandi ikibazo cy’abakozi biganjemo abo mu bwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro badateganyirizwa muri RSSB bituma bahura n’ubukene igihe bagize impanuka cyangwa bageze mu zabukuru.
Akenshi kandi abo ngo ntibahabwa amasezerano y’akazi yanditse, kandi bagahemberwa mu ntoki kugira ngo batazabona ibimenyetso mu gihe habayeho impamvu zo kwiyambaza ubutabera.
– Ibyo Cotraf isaba Mifotra na Minaloc
Cotraf yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kurushaho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imigendekere myiza y’umurimo.
Yasabye Mifotra gukangurira abakoresha guha abakozi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo babinyujije muri sendika bihitiyemo.
Ku kibazo cy’abubatse Ikigo Nderabuzima cya Ngarama, yasabye Minaloc gufasha kureba uko bakwishyurwa ariko muri rusange uturere tugakangurirwa kujya twishyura abakozi bakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo kimwe n’abatanze ibikoresho.
Cotraf yasabye ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 034/01 ryo kuwa 13/01/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza cyane ku byerekeranye na 0.5% y’umushahara umukozi atahana ryavugururwa.
Ivuga ko ayo mafaranga ari menshi igereranyije n’ubushobozi bw’abakozi n’ibiciro ku masoko bikaba byarahanitswe mu gihe umushahara w’umukozi utiyongera kandi abo bakozi na bo bahamagarirwa kwishyurira abagize imiryango yabo.
Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda naryo ngo rikwiye kuvugururwa kugira ngo risobanure neza imibanire y’abakozi n’abakoresha mu gihe habaye icyiza nka Covid-19.
Iyi mpuzamasendika yanagarutse ku byo gushyiraho umushahara fatizo nk’uko bikubiye mu ngingo ya 68 y’Itegeko No 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda.
Kugira ngo hakumirwe ingaruka zakomoka ku bindi biza bitateguwe byagira ingaruka ku kazi, Cotraf yasabye ko Leta gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga yerekeranye n’ubushomeri kandi agashyirwa mu bikorwa.
Ibi byakorwa muri RSSB hashyirwamo ishami rishinzwe guteganyiriza abari abakozi, mu gihe bagezweho n’ubushomeri. Iryo shami ryakomora imisanzu yaryo ku bakozi, abakoresha ndetse n’inkunga yava mu ngengo y’imari ya Leta.
























TANGA IGITEKEREZO