Ibi bikubiye mu byemezo bitandukanye RDB yafashe mu rwego rwo gukumira ko ubwandu bwa COVID-19 bwarushaho gukwirakwira mu gihugu.
Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukoboza 2021, rwavuze ko ibi byemezo “bigamije kuvugurura ibyari bimaze igihe bikoreshwa mu rwego rw’ubukerarugendo, kwakira inama ndetse no mu bikorwa by’imyidagaduro hagamijwe kwirinda COVID-19.”
Zimwe mu mpinduka zigaragara muri ibi byemezo ni uko abantu bitabira inama bazajya basabwa kwerekana ibipimo by’uko nta COVID-19 bafite kandi bikaba bitarengeje amasaha 24.
Ibi bipimo bishobora kuba biri mu buryo bwa ‘rapid test’ cyangwa ‘PCR’ bitewe n’icyo abateguye inama basabye. Abantu bitabira inama bari basanzwe basabwa kwerekana icyangombwa cy’uko nta COVID-19 bafite kitarengeje amasaha 72.
Abasura u Rwanda bavuye mu bihugu by’amahanga bo bazajya “basabwa kwipimisha COVID-19 igihe bageze mu gihugu no kwishyira mu kato k’iminsi atatu muri hoteli, ubundi bongere gufatwa ibipimo bya PCR nyuma y’iminsi itatu kandi biyishyurire ikiguzi.”
Ibizamini bizajya biza bigaragaza ko aba bantu nta COVID-19 bafite bazajya bemererwa gusohoka muri hoteli ariko “nyuma y’iminsi irindwi uhereye igihe bagereye mu gihugu bongere gusabwa kwipimisha hakoreshejwe PCR nabwo biyishyurire ikiguzi”.
Abavuye mu mahanga bari muri gahunda yo gusura pariki z’igihugu zitandukanye bo bakuriyeho akato ariko basabwa ko “ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi uhereye igihe bagereye mu gihugu bazajya bipimisha COVID-19 hakoreshejwe PCR kandi bakiyishyurira ikiguzi”.
Basabwe kandi ko “buri munsi bazajya bipimisha COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa rapid test kandi nabwo bakiyishyurira ikiguzi”.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kunganira Abanyarwanda mu kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR.
Umuntu azajya yishyura 30 000Frw mu gihe iki kizamini cyari gisanzwe kishyurwa 47 000Frw. Andi azajya yishyurwa na Leta.
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha abantu kumenye uko bahagaze, kwisuzumisha kenshi gashoboka kugira ngo bamenye niba ntacyorezo cya COVID-19 bafite. Ibi byose ni mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron bwamaze no kugaragara mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!