Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, agaragaza ishusho y’uko muri iki gihe abaturage bari kwitwara mu guhashya icyo cyorezo kimaze guhitana benshi ku Isi.
Yavuze ko muri rusange abaturage bari kwitwara neza kandi ubuyobozi bukomeje kubaba hafi.
Ati “Amabwiriza abaturage barayumva kandi barimo kuyakurikiza cyane cyane ibijyanye no kuguma mu rugo, kwirinda ingendo zitari ngombwa no kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima ajyanye n’isuku no guhana intera.”
Yavuze ko imbogamizi bafite kugeza ubu ari iy’abaturage bake batubahiriza ayo mabwiriza bityo bakeneye gukomeza kwigishwa no kubaba hafi.
Abo ni abimuriye utubari mu ngo, abatumira abantu benshi bagakoresha ibisa n’ibirori mu ngo, abahinduye butiki utubari n’abajya gukorera siporo hanze y’ingo zabo.
Kayitesi avuga ko abafatirwa muri ayo makosa bigishwa bagasabwa kutazabisubira ariko hari n’abahabwa ibihano birimo gucibwa amande no gufungirwa igihe runaka ibyo bakora.
Ati “Amande amaze gucibwa baturage kuva twatangira iki gikorwa agera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi 176 yaciwe abantu 232. Hari abantu bagera kuri 11 bafashwe barafungwa baraganirizwa nyuma baza kurekurwa.”
Mu makosa akomeye yagaraye ku baciwe ayo mande, harimo abafunguye utubari n’abatwimuriye ngo zabo, abamotari batwaye abagenzi kuri moto, abafashwe bari gukoresha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ubwubatsi n’abandi.
Abafite ibikorwa byahagaze babayeho bate?
Akarere ka Kamonyi kagizwe n’igice kinini cy’icyaro kandi abagatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko hari n’abakora indi mirimo yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko nta mibare iragaragagara y’abafite ikibazo cy’inzara ariko abaturage bafashanya hagati yabo mu midugudu.
Ati “Bigaragara cyane mu Murenge wa Runda ahagaragara nk’umujyi, hari imiryango igera kuri 81 imaze gufashwa n’abaturage bagenzi babo ihabwa ibyo kurya.”
Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atangwa n’inzego z’ubuyobozi kandi abahinzi bakitabira igihe cy’ihinga kugira ngo kitabacika.



















TANGA IGITEKEREZO