Ni igikorwa cyatangiye nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame ryo ku wa 27 Werurwe 2020 rihumuriza Abanyarwanda, abasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, anizeza ko leta izakora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abatishoboye.
Abari guhabwa inkunga irimo ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho ni abaturage bagizweho ingaruka no kuguma mu rugo kuko baryaga bakoze ku munsi.
Imiryango igera ku 150 yo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Shingiro yo mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 9 Mata 2020 yashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, bizayifasha mu bihe byo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Inkunga y’ibiribwa byatanzwe irimo toni imwe n’igice y’umuceri, toni n’igice ya kawunga n’amasabune byose bifite agaciro k’asaga miliyoni 2.5 Frw.
Bamwe mu bagejejweho iyi nkunga bavuga ko yabagezeho mu gihe gikwiye kuko bari batangiye kwibaza imibereho yabo uko izagenda muri ibi bihe badakora.
Umwe yagize ati ‘‘Turashimira ubuyobozi butureberera muri ibi bihe n’umuterankunga wabo Transformation Ministries watugeneye inkunga yo kutugoboka.’’
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, akaba n’uw’Umuryango uharanira Impinduka wita ku batishoboye (Transformation Ministries) watanze ibiribwa avuga ko iki gikorwa kigamije guhuza no gufashanya kw’Abanyarwanda kuko biri mu nshingano zabo.
Yagize ati ‘‘Ni igikorwa twateguye ku bw’umuhamagaro dufite nk’Abanyarwanda wo gufashanya no guhuza amaboko mu bumwe bwacu. Ni urugero rwiza twahawe na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru bitanze. Twifatanyije n’akarere tubashyikiriza iyi nkunga ngo ikomeze kugoboka ba bandi baryaga ari uko bavuye guca inshuro, bagume mu rugo birinda COVID-19 kandi ntibicwe n’inzara.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa babo n’abaturage bakomeza kunganira bagenzi babo, anibutsa abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’urukingo rw’ingenzi.
Yagize ati ‘‘Igice kinini cy’Abanyarwanda gitunzwe no gukora imirimo ibinjiriza buri munsi, muri ibi bihe byo kuguma mu ngo hari abatabasha kubona icyo kurya. Turashima aba bafatanyabikorwa bacu bakomeje kutwunganira bafasha abantu nk’aba kubona ibibatunga. Tuributsa abantu kuguma mu ngo mu gihe cyagenwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuko nirwo rukingo.’’
Muri ibi bihe byo kuguma mu ngo hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu Karere ka Musanze hamaze gufashwa abaturage bagera ku 1441, bakaba bakomeje kwegeranya inkunga bahabwa n’abaterankunga batandukanye kugira ngo indi miryango ikeneye gufashwa igerweho.



















TANGA IGITEKEREZO