00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine byatsikamiye ishyirwa mu bikorwa rya SDGs

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 September 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Umuyobozi wa Bill & Melinda Gates Foundation, Mark Suzman, yagaragaje ko Icyorezo cya COVID-19 n’intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine biri mu byitambitse urugendo rw’ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye, SDGs.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nzeri 2022, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku myiteguro y’Inama Ngarukamwaka ihuza abayobozi bakomeye “Goalkeepers conference” basuzuma aho intego za SDGs zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Tariki ya 24 Nzeri 2015 ni bwo Umuryango w’Abibumbye wemeje Intego 17 z’Iterambere Rirambye (SDGS), nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe nta n’umwe usigaye inyuma. Ibi byahujwe n’Icyerekezo 2063 kigamije kurushaho kwimakaza ukwigira kwa Afurika.

Nk’icyo gihe ubwo abayobozi bakomeye bahuriraga mu Nteko ya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe, biyemeje ko ibirimo ubuvuzi bw’ibanze kuri bose buzaba bwarimakajwe bijyanye na SDGs mu 2030.

Umuyobozi wa Bill & Melinda Gates Foundation, Mark Suzman, yavuze ko zimwe muri izo ntego zakomwe mu nkokora n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Hari intambwe yatewe kandi mu myaka nka 20 ishize hari ibyakozwe mu kugera ku ntego zitandukanye mu mateka ya muntu. Ikibabaje ni uko raporo yerekana ko hari intego zatangiye gusubira inyuma kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’ibyo kurya cyatewe n’intambara yo muri Ukraine.’’

Yasobanuye ko nubwo ibyo bibazo byabayeho ndetse hakaba hari intego bigaragara ko zitari mu nzira ziganisha neza ku cyerekezo 203o, hari ibyakorwa mu kubizahura.

Ati “Amakuru meza ni uko hari amahirwe menshi yatuma hashyirwaho ingamba zo kwihutisha intego zacu. Ikintu cyadufasha kubigeraho ni uguhanga udushya, hibandwa mu kureba uko ibikoresho bitangiza ibidukikije byagira uruhare mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi mu gihe gito.’’

Mark Suzman yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyigikira ibirimo ubuvuzi kuri bose n’ishoramari ribwerekeye mu kubaka ahazaza ha Afurika hafite imbaraga.

Yakomeje ati “Intego ni uguhindura Afurika umugabane utekanye, wihagije ku biribwa. Nko mu gihe cya COVID-19, abagore bagizweho ingaruka nyinshi. Hakenewe uburyo bwo kubaka ubushobozi butuma mu bihe bigoye bashobora guhangana na byo.’’

Goalkeepers Conference izamurikirwamo raporo ya gatandatu yerekana intambwe yatewe mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs) ndetse no kugaragaza ubuhamya bw’abafite inkuru zihamye zo kurwanya ubusumbane ku Isi.

Goalkeepers ni gahunda yatangijwe n’Umuryango Bill and Melinda Gates Foundation mu 2017, igamije guhuza abayobozi b’Isi yose hagamijwe kwihutisha SDGs. Itanga imibare y’intambwe igenda iterwa kuva mu 1990.

Raporo y’uyu mwaka yanditswe igizwemo uruhare na Bill na Melinda, ivuga ku “Ahazaza hateye imbere’’.

Igaruka ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kugeza inkingo za Malaria kuri bose, kurwanya indwara zirimo SIDA n’Igituntu no kwimakaza ishoramari rifitiye abaturage akamaro nk’ubuhinzi bugezweho n’ibindi.

Umuyobozi wa Bill & Melinda Gates Foundation, Mark Suzman, yagaragaje ko Icyorezo cya COVID-19 n’intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine biri mu byitambitse ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye, SDGs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages