Bose uko ari batanu bafashwe ku wa 13 Kamena 2020 ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubu bakaba bari mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali iri ku Kicukiro ahasanzwe hashyirwa abari mu kato.
Umwe mu batawe muri yombi mu kwiregura avuga ko yafashe umwanzuro wo kuva i Rusizi nyuma y’uko yari amaze kurangirwa akazi n’inshuti ye mu Karere ka Musanze.
Nyuma yo kumva ko atakwitesha akazi ngo yazindutse iya rubika ava i Rusizi n’amaguru agera Nyamasheke aho yafatiye imodoka yagombaga kumugeza i Kigali.
Ubwo yari ageze muri Gare ya Nyabugogo ntibyagenze neza kuko yaje gutahurwa na mugenzi we bari bafatanyije urugendo ko avuye i Rusizi.
Ati “yumvise ko ndi kuvuga ko mvuye i Rusizi ndi mu modoka arangije angira inama yo kwitanga kuri polisi aho kugira ngo nkomeze kwihisha ari nako nananduza imbaga y’abantu arambwira ati ’ihamagarire nutihamagarira ndaguhamagarira’.”
Undi wafashwe na polisi ni umusore wari usanzwe uba mu Mujyi wa Kigali ariko akaza kujya i Rusizi icyorezo cya Coronavirus kitaragera mu Rwanda ari naho yamaze ibihe byose bya Guma mu rugo gusa ubwo byarangiraga yitegura kugaruka i Kigali nibwo abatuye Rusizi bongeye gusubizwa mu rugo kubera ubwandu bushya bwari buri kuhagaragara.
Uyu musore avuga ko atari kubasha kongera kwihanganira kuhaguma kuko nyir’inzu yari arimo amubwira ko ibintu bye agiye kubisohora.
Yagize ati “Icyabiteye cyane ni nyir’inzu yari yampamagaye ambwira ko ibintu byanjye agiye kubishyira hanze, nicyo kintu cyanteye guhita nza mu Mujyi wa Kigali.”
Uretse aba kandi Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu batatu barimo umugore umwe na bo binjiye mu Rwanda baturutse muri Uganda, gusa aho guca mu nzira zemewe ngo bashyirwe mu kato bahisemo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafashwe bose bahuriza ku gusaba imbabazi bakagira n’abandi inama yo kutagwa mu makosa baguyemo, ahubwo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta.
N’ubwo bitaremezwa neza ko abafashwe baba baranduye icyorezo cya COVID-19 Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bazahanwa n’amategeko mu gihe byaba bigaragaye ko banduye bakaba baranduje n’abandi.
Yagize ati “Kuko amabwiriza ahari anazwi neza umunsi byagaragaye mu by’ukuri ko bashobora kuba bafite kiriya cyorezo babaka bacyanduza n’abandi amategeko azabakurikirana ku buryo bukomeye.”
CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ingamba zo kwirinda Coronavirus bakwiye kuzigira izabo cyane ko nta n’umwe ufite ubudahangarwa kuri yo.
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 541 barimo 31 banduye mu ijoro ryakeye, mu gihe abamaze kuyikira bagera kuri 332 naho abo imaze guhitana akaba ari babiri.



















TANGA IGITEKEREZO