00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix-Rouge mu ikarishyabwenge ryo gukumira no kurwanya ibiza

Yanditswe na

Besabesa M. Etienne

Kuya 20 September 2014 saa 02:55
Yasuwe :

Abakorerabushake ba Croix –Rouge y’ u Rwanda barimo abasore n’inkumi bagera kuri 50 baturutse mu turere twose tw’igihugu bateraniye mu Karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, aho bari mu mahugurwa y’iminsi umunani berekwa uburyo bwo gutanga ubufasha bw’ibanze ndetse banongerwa ubumenyi ku bijyanye no Kurwanya Ibiza.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro Umunyamabanga mukuru wa Croix-Rouge y’ U Rwanda bwana Karamaga Apollinaire, yasabye aba bakorerabushaka kumenya (…)

Abakorerabushake ba Croix –Rouge y’ u Rwanda barimo abasore n’inkumi bagera kuri 50 baturutse mu turere twose tw’igihugu bateraniye mu Karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, aho bari mu mahugurwa y’iminsi umunani berekwa uburyo bwo gutanga ubufasha bw’ibanze ndetse banongerwa ubumenyi ku bijyanye no Kurwanya Ibiza.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro Umunyamabanga mukuru wa Croix-Rouge y’ U Rwanda bwana Karamaga Apollinaire, yasabye aba bakorerabushaka kumenya uburyo bwo gukumira ikiza mbere yuko kiba kandi abasaba ko mu gihe bazaba bashoje aya masomo barimo guhabwa bazajya gusangiza bagenzi babo baje bahagarariye ubumenyi bazungikira muri aya mahugurwa.

Yagize ati ” Mugomba kumenya uburyo bwo gukumira ikiza mbere yuko kiba kandi no mugihe cyabaye mu kwihutira gutanga ubutabazi bw’ibanze, kandi nyuma y’ibi biganiro ntimuzihererana ubumenyi mwahawe mugomba kujya kubusangiza bagenzi banyu mwaje muhagarariye."

Kuradusenge Ildephonde, umukorerabushake wa Croix-Rouge mu karere ka Kirehe, avuga ko yizeye kungukira ubumenyi bwinshi muri aya mahugurwa harimo uko yatanga ubufasha butandukanye ahantu hagaragaye ibibazo birimo Ibiza.

Yagize ati "icyo mbona aya mahugurwa azansigira ni ugukora isesengura rya buri gihe nkatanga amakuru ku gihe, nkaba maso ngendeye kubijyanye n’ibitera ibiza harimo ikirere, imidugararo isa nk’intamabara hamwe no kuruka kw’ibirunga."

Akingeneye Angelique umukorerabushake wa Croix Rouge waje aturutse mu Karere ka muhanga, avuga ko bazasoza aya mahugurwa bafite ubumenyi buhagije mubijyanye no gukumira Ibiza.

Yagize ati "Bitewe n’ubwoko bw’ibiza iyo kigiye kuba hari ibimenyetso bigaragara nkuko twabyigishijwe, ni dusoza tuzaba dufite ubumenyi buhagije kugira ngo mugihe hagiye kuba ikiza tugikumire kitaraba, no mu gihe cyabaye tukihutira gutabara mu maguru mashya."

Usibye ubutabazi ndetse no kurwanya ibiza Croix Rouge inakora ibikorwa byo kubakira abahuye n’ibiza ndetse n’ibibazo bikomoka ku ntambara, urugero rwa hafi ni umudugudu urimo inzu 130 bubakiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagatuzwa ahitwa Kiyanzi muri aka karere ka Kirehe.

Umwe mu birukanywe muri Tanzania ashimira kuba Croix Rouge yarabafashije mu kubashakira aho gukinga umusaya nk’uko Ntaganda Xavier wirukanywe muri tanzaniya mu mwaka 2006 abivuga.

Yagize ati ”Twavuye muri Tanzania twirukanywe twamburwa imitungo twari dufite, tuza mu Rwanda amara masa nta cyizere cy’ubuzima dufite ariko kuva twagera mu Rwanda twarubakiwe tuza gutuzwa mu mudugudu wa Kiyanzi, none kuri ubu tubayeho neza twahawe amatungo, amasambu mbese nta kibazo dufite. “

Aba bakorerabushake ba Croix Rouge y’ u Rwanda ngo si ugutanga ubufasha imbere mu gihugu gusa ahubwo ngo bajya banitabazwa kujya gutanga ubufasha mu bihugu bitandukanye nko muri Haiti, Guinée n’ahandi henshi hatandukanye mu bikorwa byo gufasha no gutanga ubutabazi bw’ibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages