00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix Rouge Rwanda yibutse Abazize Jenoside, itaha inzu yubakiye abacitse ku icumu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 May 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Umuryango Utabara Imbabare ishami ryawo mu Rwanda, Croix Rouge Rwanda, yibutse Abatutsi bari bafite aho bahuriye n’uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ku ya 29 Mata 2022, nibwo uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Hashyizwe indabo ku rwibutso rwabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu yahoze ari Croix Rouge y’Ababiligi no mu nkengero zayo ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Hibutswe abasaga 65 harimo abari abakozi ba Croix Rouge Rwanda, Abana barererwaga muri CSEH, abarezi n’abaturanyi babo ndetse n’abari abakorerabushake b’uyu muryango.

Muri uyu muhango baganirijwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko mu murenge wa Kacyiru dore ko ari naho hari Minisiteri zitandukanye, bamwe mu bayobozi ba Leta yari iriho niho babaga ndetse hari n’ikigo cya gisirikare.

Hagarutswe ku buryo ubwicanyi muri Kacyiru bwari indengakamere bitewe n’uko bwatizwaga umurindi n’ubutegetsi bubi bwari hafi y’interahamwe.

Abarokotse Jenoside muri Croix Rouge Rwanda bishyize hamwe muri ‘Association Mbihoreze’, basabye ko bakorerwa ubutabera, abagize uruhare mu kurimbura Abatutsi muri ako gace bakagezwa mu butabera.

Ubuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kacyiru bwasabye Abaturarwanda Bose kubana neza mu buryo bwa kivandimwe no kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko leta ihora ibishishikariza Abanyarwanda muri rusange.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu umunani uyu muryango wubakiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera, abayobozi n’abagize umuryango wa Croix Rouge Rwanda ndetse n’abacitse ku icumu batujwe muri ayo mazu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera bwashimiye uruhare rwa Croix Rouge mu bikorwa byo kuba hafi no gutabara Abanyarwanda, by’umwihariko kubera igikorwa cyo gutuza imiryango 8 yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge Rwanda, Karamaga Apollinaire, yashimiye ubuyobozi bwa Gasabo n’abaturage ndetse n’umuryango Ibuka kubera ubufatanye bwabayeho kugira ngo iki gikorwa kibashe kugenda neza.

Yagize ati "Uyu munsi dutashye aya mazu tunibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka abakozi twabuze, turibuka abana, abaturanyi ndetse n’abafatanyabikorwa bose babuze ubuzima bwabo kubera uko baremwe.”

Yakomeje agira ati “Turibuka ariko twiyubaka cyane nk’umuryango wa Croix Rouge wiyemeje gutanga umusanzu wayo harimo gushyigikira abacitse ku icumu ndetse n’izindi gahunda zo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko ashima politiki nziza y’igihugu iharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bose muri rusange ndetse igaharanira iterambere ryabo.

Imiryango yatujwe muri aya mazu yatangaje ko yishimiye ubu bufasha bahawe n’uyu muryango ndetse biyemeza kuzayafata neza.

Umwe mu bahawe inzu, Nyirahabimana Léocadie, yavuze ko ubuzima bwari bukomeye kubera gukodesha hakazamo n’izindi nshingano z’umubyeyi nko kurihira abana amashuri n’ibindi.

Yagize ati “Uyu muryango uragahoraho kuko watubereye umubyeyi uradutuza none natwe dufite aho wadushakira ukahadusanga kandi hacu tudakodesha.”

Umubyeyi w’imyaka 75, Murekeyisoni Allodia, yavuze ko uyu muryango wababereye imfura kuko byatumye imibereho yabo ihinduka.

Yavuze ko abana be bakoreraga amafaranga ariko agashirira mu kwishyura ubukode ariko ubu bakaba babasha gukora ibindi bibateza imbere.

Imiryango yahawe aya mazu yasabye ko babonerwa ibyangombwa biyaranga ariko bagaragarizwa ko biri gukurikiranwa n’ubuyobozi.

Croix Rouge Rwanda yatanze kandi ibikoresho byo mu nzu bizajya byifashisha mu buzima busanzwe n’iyi miryango 8, hiyongereye n’indi 5 y’abahoze ari abasirikare basezerewe.

Inzu imwe mu nzu zatashywe ifite agaciro ka miliyoni 8Frw, yose hamwe akaba miliyoni 64 Frw.

Croix Rouge isanzwe igaragara mu bikorwa nk’ibi no gushyigikira imishinga imwe n’imwe yo guteza imbere Abanyarwanda aho iherutse kubakira amazu 20 imiryango y’abacitse ku icumu ituye muri Bumbogo na Nduba, yatwaye asaga miliyoni 70 Frw.

Abakozi ba Croix Rouge bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku cyicaro cya Croix Rouge Rwanda hashyizwe indabo ku rwibutso rw'abahaburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abacitse ku icumu ndetse n'abahoze ari abasirikare bo mu murenge wa Ndera bashyikirijwe ibikoresho byo mu nzu
Bamwe mu bahagarariye Croix Rouge y'u Bubiligi bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Hatashywe ku mugaragaro inzu zubakiwe abacitse ku icumu batishoboye
Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge Rwanda, Karamaga Apollinaire, yavuze ko Croix Rouge Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere
Umuhanzi Rwamihare Jean De Dieu 'Bonhomme' yari yitabiye umuhango wo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages