Kimwe no mu yindi Midugudu hirya no hino mu Rwanda, hizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga umunsi wo kwibohora, IGIHE mu kureba uko byari byifashe, twageze mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza, aho abaturage bahawe ibiganiro ku kwibohora bagerageza kubihuza n’ijambo ry’Imana.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’uyu Mudugudu, Kivenge John yavuze ko abaturage iyo bakunda gusenga babasha kumva neza inyigisho zijyanye no kwibohora, kuko hifashishijwe amagambo amwe n’amwe yo muri Bibiliya, harimo abakangurira gukunda ubuyobozi no gukorana neza nabwo kugira ngo babashe kwibohora, mu bwisanzure.
Mu ijambo rya Honorable Deputé Kayiranga Alfred Rwasa na we utuye muri aka kagari yatangaje ko umuturage mwiza atari utinya kuba yamenera amaraso ye igihugu cyamubyaye cyangwa bagenzi be.
Ati “Imbaraga nyinshi zakoreshejwe kuboha iki gihugu mu 1994 na mbere yaho, hakoreshejwe izindi mu kukibohora ndetse kugeza n’ubu kiracyabohorwa.”
Depite Rwasa nawe yagerageje kubihuza n’ijambo ry’Imana avuga ko nibura naho abantu batakumva neza ibyo kwibohora bakwifashisha ijambo ry’Imana, kuko na Yezu yarwanye urugamba rwo kubohora, ubwo yapfaga kugira ngo imbaga y’abantu itarimbuka.
Akomeza abihuza n’Intwari zitangiye u Rwanda kugira ngo rube ruri uko rumeze ubu; nka Fred Gisa Rwigema n’abandi.
Abaturage muri uyu Mudugudu w’Ingenzi kimwe n’abandi hose mu Rwanda bahawe akanya ko kumva ijambo rya Perezida wa Repubulika, aho yari yitabiriye umunsi wo kwibohora i Kami mu Murenge wa Kinyinya.



















TANGA IGITEKEREZO