Tariki ya 19 Mata 2015 nibwo Maj Gen Barra Keita yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro i Darfur zikorera Zalingei na Nertiti.
Uyu muyobozi yashimiye ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, azisaba ko zikwiye gukomeza ubwitange n’ubunyamwuga, ziharanira ko hatazagira umwanzi uzitungura.
Aganira n’abasirikare hamwe n’abofisiye b’abanyarwanda yagize ati:”Igihe mumaze hano muzi Akarere mukoreramo uko gateye, mugomba guhora mwiteguye kuko buri saha na buri munota hari icyabatungura.”
Yakomeje ashumangira ko uburinzi bwa nyabwo bushingira ku bunyamwuga no ku kurinda abaturage.
Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Barra Keita yasobanuriwe na Lt Col Venant Bizimungu na Brig Gen George Rwigamba bayoboye ingabo z’u Rwanda, uburyo akazi gakorwa n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu kazi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu byitabira kohereza Ingabo nyinshi n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi
Habarurwaga Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi basaga 5000 boherejwe mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibya Afurika nka Centrafrique na Sudani y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO