Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni i Darfur( Rwanbatt41) zakoze irondo rigera mu bice bituyemo abaturage ahitwa Djenge na Hashaba mu majyaruguru ya Darfur, mu gihugu cya Sudani.
Nk’uko tubikesha Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda, iryo rondo ryakozwe tariki 10 Werurwe ryatumye abasirikare begerana n’abatuye utwo duce baganira uko umutekano uhagaze mu bice batuyemo. "Kujya gucunga umutekano mu baturage hakorwa amarondo ni ingenzi kuko bituma nta mitwe yitwara gisirikare yatera abaturage mu gihe babona ko ingabo zibacungiye umutekano, ikindi binafasha abaturage kurushaho kugirira icyizere ingabo z’u Rwanda ziba zibari hafi zibacungiye umutekano”. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita avuga akamaro ka kiriya gikorwa.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zaganiraga n’abatuye Djenge na Hashaba, abaturage bababwiye ko umutekano umeze neza. Gusa bakaba bavuze ko bafite ibibazo by’imibereho isanzwe nko kubura amashuri ahagije, aho bivuriza n’amazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO