Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho na Miniisitiri Kaboneka, kuwa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2016, mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ihuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA) n’urwego rwunganira Uturere mu mutekano (Dasso), rwo rwari ruhagarariwe n’abahuzabikorwa 60 barwo kuri buri Karere ndetse n’ababungirije, bakazashyira ubutumwa bahawe abo bahagarariye.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bwIigihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko iyi nama igomba gufata ingamba no kumvikanisha neza uruhare rwa Dasso mu gutuma gahunda zashyiriweho kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP zishyirwa mu bikorwa kandi zikagera ku cyo zashyiriweho.
Yagize ati ‘‘Gucunga umutekano ni byiza ariko gucunga umutekano w’abantu bashonje ni ikibazo gikomeye, ariko iyo bameze neza nabo bagira uruhare muri uwo mutekano; ni ibihugu bike bigira gahunda nka VUP, Girinka, ubudehe,[….]impamvu twahuriye aha rero ni ukureba uruhare rwacu ku gutuma zijya mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kugeza abagenerwabikorwa ku rwego rwo kwifasha”.
Minisitiri Kaboneka, yabasabye kwamagana abayobozi bishyira muri gahunda z’abagenerwabikorwa cyangwa bagashyiramo abandi bifashije cyangwa bagafata ibitabagenewe.
Ati ‘‘Mu nyungu z’abaturage, mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego, nizeye ko byose bizakosoka bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira”.
Yabasabye kuba intangarugero mu myifatire kugira ngo bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose z’igihugu ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO