Abafashwe bari mu itsinda ry’ibyamamare n’abandi bantu batandukanye bari bamaze iminsi mu Mujyi wa Rubavu baragiye mu bikorwa by’ubukerarugendo, nyuma baza gufatirwa ku kabari ka hoteli bari barayemo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Kanama 2021.
Nyuma yo gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano bagaragaje ko bari bafite uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Iterambere, RDB, ndetse bakaba bose bari baripimishije Covid-19, ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko abafashwe bafite ibyangombwa bahawe na RDB ndetse banipimishije ariko bafashwe kuko baraye banywa bagasinda.
Ati "Baraye banywa, baraye inkera, none se RDB itanga ibyangombwa byo gusinda no kurenga ku mabwiriza? Uwo murongo hari aho wawubonye?"
David Bayingana utemeranya n’uyu muyobozi, yavuze ko atumva amabwiriza bishe cyane ko bagiye i Rubavu bubahirije amabwiriza ya RDB agenga ba mukerarugendo.
Ati “Twe twaje Rubavu mu bintu bya Visit Rwanda, twakurikije amabwiriza yose yatanzwe na RDB. Twaripimishije, twari muri Hotel imwe!”
Bayingana avuga ko babarenganyije, ati "Hari saa moya n’igice za mu gitondo, twari tubyutse aho twaraye muri hotel turi abantu bane, tugiye gufata ifunguro rya mu gitondo."
Avuga ko babasanze bari gusangira ikirahure bategereje amafunguro ya mu gitondo, impamvu ngo bari bizinduye ni uko bagombaga gutaha i Kigali saa tanu z’amanywa.
Amafoto IGIHE yabonye aba uko ari bane bari muri bisi berekejwe kuri Stade Umuganda iherereye mu Mujyi wa Rubavu aho bagiye kwigishwa bagacibwa amande ubundi bakarekurwa.
Bivugwa ko impamvu abandi batafashwe ari uko bari bafite ibyangombwa bitangwa na RDB ari na yo yari yabemereye gukora ubukerarugendo mbere yo kugaragaza ko bipimishije.
Ni ukuvuga ko Polisi yafashe abo muri Rubavu bari bagiye kwifatanya n’ibi byamamare, aba ari bo bajyanwa muri stade abandi barasigara kubera ko bari bafite ibyangombwa.
Bivugwa ko iyi hoteli ya Kivu Park n’ubundi ari na yo abafashwe muri iki gitondo bafatiwemo aho bari bari ku kabari kayo bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!