00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Kabuye yafunzwe by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 March 2015 saa 07:42
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko Kabuye David afungwa iminsi 30 kuri uyu wa wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015.

Ubwo yitabaga urukiko ku wa mbere tariki ya 16 Werurwe, ubushinjacyaha bwamushinje gusebanya mu ruhame no gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu mu baturage, ibyaha biteganywa mu ngingo za 463 na 288 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Umushinjacyaha, Mathieu Gashayija, yavuze ko ibi byaha Kabuye aregwa yabikoze ubwo yari afungiwe muri gereza ya Kigali (1930) na nyuma yo gufungurwa. Aregwa kandi ko yatutse abacunga gereza amaze gufungurwa.

Ubushinjacyaha bwakomeje bushinja Kabuye ko ubwo yari muri gereza yifatanyije na bamwe mu imfungwa bakoze cyangwa bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakorana n’umutwe wa FDLR bagashinja Leta y’u Rwanda kuba ariyo iri inyuma y’imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru.

Bashyigikiye kandi Brig. Gen. Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ku byaha akurikiranywe n’ubushinjacyaha ndetse bemeza ko amashusho yanyujijwe kuri televiziyo ya BBC yiswe “Rwanda Untold Story” ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari ukuri.

Kabuye ahakana ibyaha byose aregwa.

Hashingiwe ku buremere bw’ibyaha Kabuye aregwa ndetse n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, umucamanza yatesheje agaciro icyifuzo cya Kabuye cyo gufungurwa by’akateganyo ku byaha aregwa. Umucamanza yagaragaje ko yafashe icyemezo ashingiye ku mpamvu zikomeye zo kumukekaho ibyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages