Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo azaganiriza abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza ya Delaware yarangirijemo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).
Urubuga rwa internet rw’iyi kaminuza ruvuga ko Mushikiwabo yimukiye muri Leta Zunze za Amerika (USA) mu mwaka w’1986 , nyuma y’imyaka ibiri Kaminuza ya Delaware ikamuha impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ndimi n’Ubusemuzi bwibanda ku Gifaransa (Master of Arts degree in languages and interpretation, with a focus in French).
Mushikiwabo yabaye muri USA imyaka 22, nyuma aba igihe gito muri Tunisia mbere yo kuza muri Guverinoma y’u Rwanda muri Werurwe 2008.
Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru mu Rwanda, ariko na mbere yaho yakunze kwandika no gusesengura ibyerekereye u Rwanda.
Ni umwe mu banditse igitabo “Rwanda Means the Universe”, kigaragaza amateka y’abaturage b’u Rwanda, yanditse n’inkuru nyinshi zivuga ku Rwanda mu binyamakuru binyuranye.
Mu 2004, Mushikiwabo yari umwe mu bari bagenewe igihembo cy’Ubufasha buhabwa ikiremwamuntu cy’ishami ry’Ububanyi n’amahanga rya Kaminuza y’Amerika .
Muri uyu mwaka Kaminuza ya Delaware yagiranye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze muri gahunda yitiriwe Mandela igamije guteza imbere abayobozi b’ahazaza (Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders).



















TANGA IGITEKEREZO