00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Bamporiki yahuguye abanyamadini uburyo bwo gusigasira amahoro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 November 2015 saa 01:14
Yasuwe :

Mu biganiro yagejeje ku banyamadini batandukanye bo mu Rwanda, Depite Bamporiki Edouard yabashishikarije gusigasira amahoro avuga ko bidahagije kuvuga amahoro, ahubwo bisaba kuyemera, nabyo bidahagije ahubwo agaharanirwa, dore ko buri wese ayabonera muri mugenzi we.

Mu kiganiro ku mahoro hagati y’abanyamadini banyuranye mu mpera z’icyumweru gishize aho Depite Bamporiki yagize ati “Amahoro ni umutekano buri wese akeneye. Buri wese ayakesha mugenzi we, umutekano wanjye uhishe muri wowe, n’uwawe uhishe muri njye. Nkatwe abanyarwanda twayabuze igihe kinini, dukeneye kuyaharanira. Amahoro agaragarira mu bikorwa, aho umuntu aba aguwe neza, akabaho nta kwishisha. Yaba ahaze cyangwa ashonje, ariko akaba atuje nta ntugunda”.

Umushumba w’itorero Saint John, Mugabo Denis yagarutse ku mateka y’amahoro uko yagiye agaharanirwa na benshi. Ati “Mahatma Ghandi mu buhinde yarayavuze, Nelson Mandela arayaharanira, Fred Gisa Rwigema hano mu Rwanda arayapfira”. Abanyamuziki nka Bob Marley yarayaririmbye biba iby’ubusa.

Reverend Mugabo yibukije Ivanjiri ya Isayi, yerekana impungenge zo kuba abantu bose bajya mu nsengero ariko amahoro akabura. Ati “impamvu amahoro akiri ingume, ni uko hari abantu bajya gusenga bajyanwe n’ishema no kwigaragaza ko bakeye mu myambarire n’imiryango yabo”.

Muri iki kiganiro havuzwe n’impamvu zitera abantu kubangamira amahoro, bamwe bakayahungabanya bitwaje amadini aka wa mugani w’ikilatini ngo ‘niba ushaka amahoro tegura intambara’(SI VIS PACEN PARA BELUM).

Ibiganiro nk’ibi ku mahoro, bikoreshwa n’umuryango ukorera mu Rwanda ugamije kwimakaza amahoro ku isi HWPL(Heavenly culture, World Peace, restoration of Light), washinzwe n’umunyakoreya y’Epfo Man Hee Lee akaba ari nawe uwuyobora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages