Depite Mporanyi Théobald yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo iyi minisiteri yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Abadepite y’Ingengo y’Imari, hasuzumwa ibikorwa yakoze mu ngengo y’imari ya 2017/18 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Yavuze ko usanga irushanwa rya Miss Rwanda ubundi ari ryiza, rinafite akamaro kagaragara, gusa ngo iyo rirangiye abaryungukiramo ni abaritegura ndetse n’abakobwa batatu batowe, barimo uwambitswe ikamba ndetse n’ibisonga bye abandi bagataha amara masa.
Yakomeje avuga bikwiye ko leta yinjira byimbitse muri iki gikorwa kugira ngo abo bakobwa baba bahataniye iryo kamba, imishinga baba berekanye bafashwe kuyishyira mu bikorwa.
Iyi ntumwa ya rubanda yanavuze ko izi neza ko hari abagiye bemererwa za buruse zo kwiga muri za kaminuza bikarangira batazibonye.
Ati “Kiriya gikorwa kuki mutagitegura hakajyamo Leta kuko abantu batwereka ko ababitegura babibonamo amafaranga abandi bakaguma aho ngaho.”
Yunzemo ati “Iyo ubirebye kiriya gikorwa cyo gutegura Miss, ubona ari ubucuruzi bugirira inyungu bariya babitegura kurusha abo bana, abenshi muri bo baba bavuga ngo uzatoranywa bazamuha buruse yo kwiga. Ariko nzi neza ko 80% birangirira aho, abakora ni ba bandi navuga batatu ba mbere.”
Abo bana b’abakobwa ngo bagana inzego zitandukanye ntizigire icyo zibafasha kugira ngo imishinga yabo ibashe gushyirwa mu bikorwa, asaba ko iyo minisiteri yazajya ibafasha imishinga yabo ntipfe ubusa.
Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko bagiye kugirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugira ngo basuzume imitere y’icyo kibazo.
Yagize ati “Ubundi Minisiteri y'Urubyiruko ni umufatanyabikorwa ntabwo twajyaga tubitegura ahubwo byabaga biyobowe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco , icyo turi bukore turaza guhura nka minisiteri turebe icyo twafatira hamwe, niba koko hari ibyo bibazo bavuze tubikurikirane turebe uko twabikemura.”
Yavuze ko hari bamwe muri ba nyampinga bishyize hamwe bapiganwe mu 2018, bagana Minisiteri y’Urubyiruko kugira ngo ibatere inkunga ku mishinga yabo yo kurwanya ibiyobyabwenge, aho ngo bamaze kubemerera kuzabafasha.
Irushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda ritegurwa n’abikorera baba batsindiye isoko bakaba ari na bo bashoramo amafaranga, aho Minisiteri y’Umuco na Siporo ari yo ireberera iryo rushanwa.






Ibitekerezo 0