Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023, ubwo Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [ EALA Women Caucus], bamurikaga gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu [2022-2025].
Ni ibikorwa bizibanda ku gushimangira icyerekezo cy’uyu muryango cyo guteza imbere abagore kugira ngo bagire uruhare mu bikorerwa mu Karere byaba ari iby’ubucuruzi, kureba uko babyaza umusaruro isoko rigari rya EAC, mu kwiga no gucuruza nta mbogamizi ndetse no kugira uruhare mu nzego za politiki zifata ibyemezo.
Perezida w’Ihuriro ry’Abagore muri EALA, Dr Anne Itto, yavuze ko mu bikorwa bazakora harimo guharanira ko abagore bagira uruhare mu gufata ibyemezo biteza imbere EAC.
Ati "Tuzaharanira kugera ku buringanire mu miyoborere binyuze mu guha amahirwe abagore bakitabira ibikorwa bya politiki, kuzamura uruhare rw’abagore mu mahoro, umutekano no guteza imbere imiyoborere myiza. Icya kabiri, guteza imbere isoko rusange rya EAC ridaheza mu kurishyiraho no kubona umusaruro."
"Ikindi ni uguteza imbere abagore, uburinganire no guharanira ko habaho ukwihuza kw’ibihugu ntawe uhejwe, icya nyuma gihura n’imbaraga zacu nk’abagore bo muri EALA, tubona kubaka ubushobozi bw’inzego ku buryo byadufasha mu kugera ku bikubiye muri gahunda yacu y’ibikorwa y’imyaka itanu."
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa by’abagore bari muri EALA, bifitanye isano n’ibyo u Rwanda rukomeje gukora mu kugera ku buringanire no kubaka ubushobozi bw’abagore muri rusange.
Ati "Twifuza ko uko twabikora mu Rwanda cyangwa tukigira no ku bandi ariko kugira gahunda y’ibikorwa imwe mu rwego rwa EAC, bifasha gukora gahunda ziganisha ku iterambere ry’umugore."
Yavuze ko kuba gahunda ya EAC igiyeho bizafasha u Rwanda ndetse bifungurire umugore amarembo ku buhahirane, gushaka akazi no kugera ku yandi mahirwe ari mu bindi bihugu.
Iterambere abagore batagizemo uruhare ntirishoboka
Depite Mukabalisa Donatille yashimye uruhare abagore bari muri EALA bagira mu gutora amategeko akora ku buzima bwabo muri EAC, abaturage bose n’ibihugu muri rusange.
Yavuze ko amasezerano ashyiraho EAC yagennye uburyo bwo guteza imbere uburinganire no kubahiriza uburenganzira bw’abagore mu kwihuza kw’ibihugu binyamuryango.
Ati "Bikiyongera ku gusaba ibihugu binyamuryango kuzirikana uruhare rw’abagore mu iterambere ry’umuco, imibereho, politiki,ubukungu, ikoranabuhanga, uburinganire, ubutabera n’ibindi."
Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwashyizeho ingamba zigamije guteza imbere abagore, aho Itegeko Nshinga riteganya ko mu myanya ifata ibyemezo bagomba kuba 30% mu gihe mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu ari 61,3%.
Ati "Urugendo rw’u Rwanda rwatangiranye n’amahitamo y’imiyoborere idaheza. Niba twaragize ubukungu buzamuka ku kigero cya 8% buri mwaka mu gihe kirekire gishize, kimwe mu byatumye bigerwaho ni imiyoborere idaheza."
"Ubwitabire bw’abagore mu miyoborere si uburenganzira bw’ibanze bwa muntu gusa ahubwo ni n’uburyo bwa ngombwa mu mpinduramatwara mu bukungu bw’igihugu. Abagore bagize uruhare mu buzima bwa politiki y’igihugu cyacu kandi bakagira ijambo rinini mu bikorerwa mu gihugu cyacu."
George Odongo Stephen uhagarariye Uganda muri EALA ndetse akaba yari anahagarariye Perezida wa EALA muri iyi nama yavuze ko ukwihuza ka EAC kwaba kutuzuye abagore baramutse batabigizemo uruhare.
Ati "Ukwihuza kw’ibihugu bya EAC kwaba kutuzuye, abagore batabizemo uruhare, kandi mu masezerano ashyiraho uyu muryango dufitemo ingingo y’imiyoborere myiza kandi muri EAC dufite icyuho cy’imiyoborere myiza kubera ko abagore bagira uruhare mu miyoborere ari bake. Abagore bari hano, abatowe, tuzamure ijwi ryacu, tuvugire abagore."
Ambasaderi Fatuma Nyirakobwa Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EALA, akaba n’Umunyamabanga wa EALA Women Caucus yavuze ko icyifuzo bafite nk’Intumwa za Rubanda muri EAC ari uko ibyiza u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere abagore byagera no mu bindi bihugu.
Ati "Ariko turifuza ko ibi byiza u Rwanda rwagezeho kubera ubushake bwa politiki n’ingamba zifasha mu guteza imbere umugore byagezwa no mu bindi bihugu bya EAC. Iri huriro ryacu ryaba nk’inzira yo kugira ngo andi mahuriro, dusangizanye ubunararibonye, ibyiza bamwe bagezeho abandi babyigireho."
Yavuze ko hakenewe kuzamura imyumvire no gukora ubuvugizi mu gukuraho inzitizi ku bibazo by’ihohoterwa, inzitizi mu bucuruzi nko kutagira igishoro, kutamenya amategeko n’ibindi.
Inama y’Ihuriro rya EALA Women Caucus yabereye mu Cyumba cy’Inteko y’u Rwanda, yitabiriwe n’abadepite bo mu Rwanda, abayobozi mu nzego zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN Women n’abandi. Ni ibikorwa bijyanye n’Inteko Rusange ya Kabiri y’Abadepite bagize Manda ya Gatanu ya EALA, biri kubera mu Rwanda, kuva tariki 23 Ugushyingo kugeza ku wa 7 Ukuboza 2023.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!