Ibi Mukama yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Mata 2017, ubwo mu murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yashimangiye ko buri wese agomba kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside hagamijwe mu gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati “Ibikobwa by’iterambere musabwa kuzabirinda mumenye ko kugira ngo tubigereho abantu batanze ingufu, kubirinda neza n’Imana izabiguhembera kubyangiza uzajya mu muriro. Igikorwa cyose Imana yaguhaye kuri iyi isi usabwe kukirinda neza, n’umwuka Imana yaduhaye guhumeka iyo uwangije uba wishe imbaga, niyo mpamvu nasabye Imana uzatandukana nabyo izamuhane, yakomeza ingengabitekerezo ya jenoside Imana imwice hakiri kare ave mu bazima iyo ari mu bazima azatumaraho urubyaro, Ugifite ingengabitekerezo ya jenoside Imana imuvaneho kuri iyi si yo kuzatuma ducumura.”
Umuyobozi ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko abagaragarwaho ingengabitekerezo ya jenoside bagenda bagabanuka muri aka karere.
Yagize ati “Muri iki cyumweru twashima intambwe tumaze guteramo …ingengabitekerezo zagendaga zigaraga mu myaka yashize muri uyu mwaka ubona mu karere kacu zaragabanutse.”
Muri iki cyumweru cyo kwibuka mu karere ka Rusizi hari abantu batatu bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside batawe muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO