Akarere ka Musanze uretse kuba gafite umujyi uri muri itandatu yunganira Kigali, kanafite umwihariko wo kuba ari akarere k’ubukerarugendo kuko igice kinini cyako gikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse by’umwihariko niko kaberamo ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina, abana b’ingagi.
Ni umujyi ufite amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose. Harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe hakoreshejwe miliyoni $25; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi, ahantu hitegeye ibirunga na Bisate Lodge.
Ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo asobanure ingamba zihari ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubukerarugendo, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare Francis yabajijwe ingamba zihari mu kugira ngo abashoye imari i Musanze no mu yindi mijyi yunganira Kigali bajye bahabwa amahirwe yo kwakira inama zikomeye.
Depite Murekatete Marie Thérèse niwe wabajije iki kibazo aho yabanje gusaba ko uyu mujyi wa Musanze ukwiye gukomeza gushyirwamo ibikorwaremezo bifasha mu kwakira abantu baturutse hirya no hino ku Isi bawusura.
Ati “Ni ahantu hakorerwa ubukerarugendo ariko tugira ikibazo cya parikingi, mu gihe cyo Kwita Izina, abana b’ingagi ngira ngo n’ejo bundi habereye ibirori byo kuhatangira impamyabushobozi, ni akarere gasigaye kagendwa cyane n’abanyamahanga.”
Depite Murekatete yavuze ko RDB ikwiye gushyiraho uburyo inama zitandukanye zajya zibera muri iyi mijyi yunganira
Ati “Ikindi inama zose zibera mu Mujyi wa Kigali, ukibaza ngo ibindi bice, iriya mijyi yunganira Kigali yo irateganyirizwa iki?”
“Nko mu Karere ka Musanze, ntekereza ko RDB na BRD bakoranye n’abikorera bari hariya, byibura natwe twashobora kuba twakubaka Convention Centre ku buryo inama itajya ibera hano muri Kigali gusa.”
Depite Murekatete yagaragaje ko abashoye amafaranga mu bijyanye n’amacumbi cyangwa abafite hoteli zitandukanye bajya babona abagana serivisi batanga bityo bagatera imbere cyangwa bakishyura imyenda baba barafashe muri za banki.
Ati “Kugira ngo ba baturage bafite amahoteli, ama-lodges, bafite ibindi bikorwa bakoze bashobore nabo kuba batera imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare Francis yavuze ko hari umushinga mugari uteganyijwe gukorerwa muri kariya gace kaberamo ibirori byo Kwita Izina, ahazubakwa inyubako izajya yakira ibindi bikorwa binyuranye no Kwita Izina.
Ati “Hari umushinga wo kuhukaba neza, hagashyirwa inyubako yajya yakira ibindi bikorwa bitandukanye no Kwita Izina ku buryo buhoraho.”
“Uwo mushinga urateguwe, turimo kuhashakira abashoramari ndetse no kugira ngo umuntu azashyiremo ishoramari ry’ibanze kugira ngo habeho ibikorwa bya buri gihe bishobora kuzana abandi batari ba mukerarugendo baje gusura ingagi zo mu birunga gusa.”
Gatare ntabwo yatangaje igihe uyu mushinga uzakorerwa n’imiterere yawo, gusa yijeje Abadepite ko wamaze gutegurwa igisigaye ari ukubona abashoramari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!