Babigarutseho kuri uyu wa 18 Nzeri 2019 ubwo ubuyobozi bwa RCA, bwitabaga PAC kugira ngo busobanure amakosa agaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18.
Iyo raporo igaragaza amakosa arimo gushyira abakozi mu kazi nta matangazo y’akazi yigeze itangwa, guhemba abakozi miliyoni zisaga 970 Frw mu mushinga wo kwinjiza Sacco mu ikoranabuhanga watwaye miliyari 2.3 Frw ntiwagira icyo ugeraho.
Hari kandi gutanga amasoko ya miliyoni zisaga 700 Frw arimo ayatanzwe inshuro ebyiri, amafaranga miliyoni 40 Frw yishyuwe ku mushinga wapfuye, miliyoni 4 Frw RCA yaciwe z’amande y’imisoro yatinze kwishyura n’ibindi.
Depite Niyorurema Jean René wasomaga amakosa yakozwe yagize ati“Hari ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga nta muhuzabikorwa, hashyizweho abakozi nta matangazo y’akazi yatanzwe, amakosa yo gukomeza gushyira abantu mu kazi kandi umushinga uri kurangira.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RCA, Museruka Rwigamba Ivan, yavuze ko amatangazo y’akazi yatanzwe ahubwo bayashatse ngo bayashyire muri raporo akabura.
Ati “Ku bijyanye n’abakozi bashyizwe mu myanya ariko amatangazo ntashobore kugaragara muri raporo mu by’ukuri ni amakosa yabaye mu kubona amatangazo twanyujije mu binyamakuru ariko inzira zinyurwamo mu gushyira abakozi mu kazi zarubahirijwe.”
Yakomeje avuga ko nk’ishami rishinzwe abakozi ryakabye rifite ayo matangazo ariko ko ritayabonye igihe cyo gutanga raporo ariko “turizera ko tuyashyatse twayabona.”
Perezida wa PAC, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ubwo bwaba ari uburangare bukabije bwo kubura amatangazo watanze y’akazi kuko nubwo wajya mu binyamakuru wayatanzemo bitabura kuyaguha.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko ayo makosa arambiranye, abaza Dr Ngabitsinze igihe atekereza ko azarangirira.
Dr. Ngabitsinze yasubije ati “Ntabwo nzi igihe bizarangirira, icyo nzi ni uko iyo ibintu bidahindutse hahinduka ababikora nibwo buryo buzima kandi sinshidikanye ko bitahinduka kuko niba ushobora kubura aho watangiye akazi ushobora no kuzabura igihugu kandi barakigushinze.”
Dr Ngabitsinze yasabye ubuyobozi bwa RCA guhagurikira abakoze ayo makosa bakayahanirwa kuko ayo bita mato ariyo asubiza inyuma ibigo.




Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0