00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Nyirahirwa aratabariza abaturage bibasiwe n’ingona

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice Fils

Kuya 19 December 2013 saa 09:11
Yasuwe :

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Nyirahirwa Veneranda, aratabaza inzego zibishoboye gufasha abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bakomeje kwicwa no gukomeretswa n’ingona zo mu biyaga n’imigezi byo muri uwo murenge ubwo baba bagerageza gushaka amazi akomeje kuba ikibazo gikomeye.
Depite Nyirahirwa avuga ko yigereye muri uyu murenge agasanga abamaze gupfa magingo aya ari batatu, ndetse ngo yabashije kwibonera abasigiwe ubumuga n’izo ngona bajya kuvoma (…)

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Nyirahirwa Veneranda, aratabaza inzego zibishoboye gufasha abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bakomeje kwicwa no gukomeretswa n’ingona zo mu biyaga n’imigezi byo muri uwo murenge ubwo baba bagerageza gushaka amazi akomeje kuba ikibazo gikomeye.

Depite Nyirahirwa avuga ko yigereye muri uyu murenge agasanga abamaze gupfa magingo aya ari batatu, ndetse ngo yabashije kwibonera abasigiwe ubumuga n’izo ngona bajya kuvoma amazi ubu bagera kuri barindwi.

Ingona zivugwaho kwica no gukomeretsa aba baturage ni izo mu nzuzi n’ibiyaga bikikije uyu Murenge wa Rukumberi birimo Birira, Mugesera, Sake n’uruzi rw’Akagera.

Uyu mudepite avuga ko imiryango y’abahitanywe n’izo nyamaswa ubu ibayeho mu bwigunge, yemwe ngo n’abatewe ubumuga na zo batakibasha kugira icyo bimarira nta ndishyi barabona mu gihe nyamara ngo ibyo basabwaga n’ikigega gishinzwe gutanga inyishyu babyujuje.

Nta makuru mashya y’aho iki kibazo kigeze, gusa iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko ikibazo yakimenyesheje ababishinzwe akimara kukimenya.

Depite Nyirahirwa Veneranda

Depite Nyirahirwa Veneranda ubusanzwe uhagarariye Akarere ka Ngoma mu nteko ubwo yagezaga iki kibazo ku kanama gashinzwe ubukungu n’ubucuruzi yavuze ko uburyo bwo gukemura iki kibazo ku buryo burambye ari ugukora ibishoboka byose aba baturage bakabonerwa amazi meza aho kujya kuvoma ay’ibiyaga n’inzuzi bituwemo n’izo nyamaswa zibambura ubuzima. Yagize ati “Mu by’ukuri abaturage icyo bifuza ni ukubona amazi meza yo gukoresha. Ni na byo byabarinda ku buryo burambye kuribwa n’izo ngona kuko nta handi bakongera guhurira na zo batagiye kuvoma amazi yo gukoresha.”

Akanama gashinzwe ubukungu n’ubucuruzi kayobowe na Depite Bwiza Sekamana Connie kamaze kumva iki kibazo bamwe mu badepite bakagize basabye ko hazatumizwa ministeri y’ibikorwa remezo ikaza gusobanura iby’iki kibazo.

Mu minsi yashize kandi muri uyu murenge wa Rukumberi havuzwe ikibazo cy’imvubu ziva mu ruzi rw’Akagera zikangiza bikomeye imyaka n’amatungo by’abaturage.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages