00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Nyirasafari arasaba ko umugabo nawe ahabwa ikiruhuko nk’icyo umubyeyi ahabwa

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 5 November 2015 saa 10:49
Yasuwe :

Umwe badepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo yibajije niba n’umugabo ukeneye ikiruhuko nk’ikigenerwa umugore wabyaye atajya agihabwa.

Ibi byabajijwe abadepite bagize iyi Komisiyo ubwo basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara maze hibazwa niba umugabo nawe atabona ikiruhuko nk’iki.

Ubusanzwe sitati igenga abakozi rusange ba Leta iteganya ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi ine umugabo ajyamo iyo umugore we yabyaye kandi agakomeza guhembwa.

Itegeko rishya riri kwigwaho mu Nteko nirijyaho ni irizatuma umukozi wese akurwaho 0, 3% kugirango umugore uri mu kiruhuko ajye abasha guhembwa umushahara wose mu byumweru cumi na bibiri bingana n’amezi atatu.

Depite Nyirasafari Esperance yavuze ko nubwo umugore yabyaye aba agomba kuruhuka, Konsa, no kugarura imbaraga yibaza niba n’umugabo ukeneye iki kiruhuko bitakwigwaho bikaba byajya muri uyu mushinga w’itegeko cyane ko hari n’ahandi biba.

Yagize ati “Umugabo nawe hari ubwo aba akeneye ikiruhuko cyangwa akaba yakigabana n’umugore. Nibaza niba byaba biteganyijwe cyane ko hari ababikora mu gihe yaba agikeneye akaba yagifata agakomeza kwita ku mwana no guhemba umugore.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rutaragera ku rwego rwo kuba umugabo nawe yahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru cyangwa amezi ngo anagihemberwe.

Ndagijimana mu magambo make ati “Ntabwo turagera kuri urwo rwego amategeko ateganya iminsi ine umugabo ahabwa iyo umugore yabyaye ariko kugera aho bamuha ikiruhuko cy’amezi,cy’ibyumweru ngo abiherwe n’amafaranga ntabwo turahagera ubu.

Dr Ndagijimana gusa avuga ko icyo gihe gishobora kuzagera ariko kuri ubu uwabyaye ariwe witabwaho cyane ko se w’umwana hari iminsi mike agenerwa.

Depite Nyirasafari akaba ubusanzwe ari umunyamategeko aho yakoze imirimo itandukanye mbere yo kuba umudepite harimo umwanya w’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages